Byagarutsweho n'Umushumba Mukuru w'Itorero rya ADEPR mu Rwanda, Ndayizeye Isaie, ubwo hasozwaga ubukangurambaga bugamije gufasha abana bataye ishuri kurisubiramo ndetse no kwimakaza ubumwe n'ubudaheranwa mu rurembo rwa Nyabisundu.
Yavuze ko bahisemo ivugabutumwa riciye mu mikino muri gahunda yo guhindura umuntu mu buryo bwuzuye hagamijwe gufasha urubyiruko rwataye ishuri kurisubiramo.
Ati 'Igitekerezo cyo gukoresha umupira w'amaguru no mu zindi nyigisho dutanga zigamije guhindura ubuzima bw'abantu mu buryo bwuzuye, cyaje mu rwego rwo gushaka ingamba twakoresha, zafasha kugeza inyigisho dutanga ku bantu batandukanye barimo urubyiruko n'abandi batabasha kuboneka muri gahunda tugira kandi twabonye bitanga umusaruro.'
Yagaragaje ko binyuze muri ubwo buryo bw'ivugabutumwa abana barenga 2000 bamaze gufashwa gusubira mu mashuri kandi bagahabwa ibikoresho n'ubundi bufasha bunyuranye kuva 2024 yatangira.
Ati 'Buri mwaka dufite imibare y'abagenda bagaruka mu ishuri, urebye muri uyu mwaka tumaze kugira abarenga ibihumbi bibiri bamaze gufashwa mu buryo butandukanye bari barataye amashuri bakagaruka.'
ADEPR kandi ku bufatanye n'Umuryango w'Ivugabutumwa riciye muri Siporo wa Football Ambassadors bafite ahantu 55 mu gihugu hose batoreza abana umupira w'amaguru n'indangagaciro za gikirisitu kandi abarenga 7000 bashyizwe muri iyo porogaramu.
Yasabye ababyeyi bagifite abana bataye amashuri ku bashishikariza kwiga nka bumwe mu buryo bwiza bwo gutegura ahazaza habo heza kuko iterambere ry'abo rizagirira umumaro igihugu n'itorero muri rusange.
Umushumba w'Ururembo rwa Nyabisindu, Nimuragire Jean Marie Vianney, yavuze ko ubukangurambaga bakoze bwagize umusaruro kuko mu gihe cy'ukwezi kumwe abarenga 140 bafashijwe gusubira mu ishuri ndetse hahembwa n'ikigo cyakiriye umubare munini w'abana basubijwe ku ishuri.
Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, Dr. Nahayo Sylvere, yagaragaje ko ubu bukangurambaga bwa ADEPR ari ingirakamaro mu gufasha abataye ishuri kurisubiramo.
Ati 'Dushima cyane ubu bufatanye mu bukangurambaga bwo kugira ngo abana bagaruke mu mashuri. Bidusigiye umusanzu ukomeye hano iwacu mu Karere ka Kamonyi. Nk'ubuyobozi dukomeza gukorana n'ababyeyi n'abafatanyabikorwa kugira ngo tubashe kubagarura.'
Yongeyeho ati 'Ubundi nta mwana ugejeje igihe cyo kwiga ukwiye kuba ari mu rugo cyangwa ngo ajye mu yindi mirimo. Turabikangurira ababyeyi kugira ngo badufashe ariko birasaba ko n'inzego zose zibihagurukira, kugira ngo bose bajye ku ishuri.'
Ku birebana no gufasha abana baturuka mu miryango itishoboye kubona uburyo bwo kwiga, kuri ubu ADEPR ifasha abarenga ibihumbi 40 binyuze mu mishinga itandukanye.