Agahinda ka Muhayeyesu wakuze atazi se, akagorwa n'ubuzima - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muhayeyesu Christelle w'imyaka hafi 30 wabuze mama we ku myaka ibiri, yakuze yisanga arerwa na sekuru na nyirakuru babyara mama we mu Karere ka Kamonyi.

Yahuye n'ikibazo cy'agahinda gakomeye kubera ubuzima bushaririye yanyuzemo bitewe n'uko atazi Se umubyara.

Ubwo yaganiraga na The NewTimes, yavuze ko ikintu azi kuri Se umubyara ari uko yabaga mu ngabo z'Umuryango w'Abibumbye zari zaraje mu butumwa bw'amahoro mu Rwanda mu 1993 (MINUAR), gusa nta bindi birenze azi kuri Se umubyara.

Yagize ati 'Icyo nzi ni uko yabaga mu ngabo za MINUAR gusa nta kindi nzi kirenze ibyo. Ntabwo mbizi niba yarabanaga na Mama cyangwa batarabanaga. Nakomeje gushaka uko nabona umuntu wampa amakuru ye ariko kugeza ubu byakomeje kumbera ingorabahizi.'

Nyuma y'uko nyirakuru yitabye Imana, hari umugore wamufashije gushaka Papa we binyuze mu muryango utegamiye kuri Leta witwa Haguruka, ariko ntacyo byatanze.

Ati 'Nyuma y'uko ababyeyi babyara Mama bitabye Imana, hari umugore wabaga i Kanombe wareraga musaza wanjye tuvukana kuri Mama nanjye yaramfashe atangira kundera. Twagerageje uko dushoboye ngo dushakishe Papa, ariko byaratugoye kuko byadusabaga amafaranga menshi.'

Yakomeje agira ati 'Uwo mugore yari afite ifoto bikekwa ko ari iya Papa ndetse n'impapuro zamfasha kubona Papa ariko naje kuzibura nyuma y'uko yitabye Imana.'

Kuva icyo gihe Muhayeyesu yavuze ko ubuzima bwamubereye ingorabahizi kuko ahantu hose yageraga bamwitazaga. Ibyo byose byatumye abona ko abana bameze nka we bahura n'imbogamizi nyinshi mu buzima.

Abahanga mu by'imitekerereze ya muntu bavuga ko kuba umwana atazi inkomoko ye bishobora kumuviramo ingaruka zo kugira agahinda gakabije cyangwa se akaba yakwishora mu ngeso mbi.

Nyuma y'ibyo bibazo byose, Muhayeyesu yatewe inda itateganyijwe maze umuryango uramutererana.

Ati 'Nyuma yo kubyara abavandimwe nari nsigaranye barantereranye, bakambwira ngo ndi indangare nagiye mu bagabo, gusa nababwiye ko ibyambayeho n'undi wese byamubaho.'

Nta munsi n'umwe Muhayeyesu ubuzima bwamworoheye kuko no mu gufata Indangamuntu byaramugoye cyane, kuko nta hantu yari yanditse ibyatumye ku Ndangamuntu ye bashyiraho imyaka 27 kandi afite isaga 30.

Ikibazo cyo kutamenya Se umubyara, Muhayeyesu agihuriyeho n'abandi bana bo mu bihugu bitandukanye nabo babyawe n'ingabo zijya mu butumwa bw'Amahoro.

Muhayeyesu kuri ubu akora muri restaurant kugira ngo abashe kwita ku mwana we w'imyaka ine. Ni akazi katoroshye kuko akora amasaha 13 ku munsi.

Muhayeyesu avuga ko yakuze agowe n'ubuzima



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/agahinda-ka-muhayeyesu-wakuze-atazi-se-akagorwa-n-ubuzima

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)