Ahora ku isonga- Minisitiri Nduhungirehe avug... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabitangaje ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 6 Ukwakira 2024, nyuma y'amasaha make yari ashize uyu muhanzi asohoye amashusho y'iyi ndirimbo iri mu zigize Album ye azamurikira Abanyarwanda n'abandi mu gitaramo azakora tariki 1 Mutarama 2025.

Mu bihe bitandukanye Nduhungirehe agaragaza ko akurikirana ibikorwa by'abahanzi Nyarwanda, ndetse kenshi akunze kugaragaza urutonde rw'indirimbo yifashishije akora Siporo ya mu gitondo.

Binyuze ku rubuga rwa X, agaragaza ko ashyigikira kandi yumva cyane ibihangano by'abarimo The Ben, Bruce Melodie, Bwiza n'abandi bo mu Rwanda.

Mu butumwa bwe yatambukije n'ubundi ku rubuga rwa X, yagaragaje ko yakozwe ku mutima n'uburyo The Ben yakozemo indirimbo 'Plenty', yaba mu buryo yitwayemo, imbyino, uko amashusho akoze, umuziki, amajwi n'ibindi, ahamya ko  ari umuhanzi buri gihe ukora ku isigo. Ati 'Uyu musore ahora ku isonga.'

Iyi ndirimbo mu buryo bw'amajwi (Audio) yakorewe muri Country Records ikozwe na Producer Kiiiz. Nduwimana Jean Paul washinze iyi studio, yanditse kuri konti ye ya X, ashimira Minisitiri Nduhungirehe ku bwo gushyigikira muri rusange inganda ndangamuco. Yavuze ko ibi 'ari inkomezi mu rugendo rw'umuziki wa The Ben, kandi koko buri gihe ahora ku isonga'.

The Ben avuga ko mu kwandika iyi ndirimbo yifashishije Niyo Bosco. Ndetse amashusho yose yafatiwe kuri Delight Hotel. Ni amashusho agaragaramo abantu bazwi nka Prince Kiiiz, Ruti Joel, Khalfan Govinda, Titi Brown wayoboye imbyino n'abandi.

Amashusho y'iyi ndirimbo yakozwe na J'Chretien Munezero. Ni mu gihe umukobwa yifashishijemo yitwa Impundu Brunella. Uyu mukobwa yasoje amasomo ye ku ishuri rya muzika rya Nyundo mu 2022, hashize igihe gito atangira umuziki.

Uyu mukobwa yanyuze mu itsinda rya 'Yousta Music Band', ndetse muri Werurwe 2024 yafashije Symphony Band ubwo yacurangiraga Platini mu gitaramo yakoreye kuri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

 Minisitiri Nduhungirehe yanyuzwe n'uburyo The Ben yakozemo amashusho y'indirimbo ye 'Plenty'

The Ben asobanura ko iyi ndirimbo iri mu zigize Album ye azamurika muri Mutarama 2025 


Ubutumwa Minisitiri Nduhungirehe yatambukiye ku rubuga rwe rwa X, kuri iki Cyumweru tariki 6 Ukwakira 2024

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'PLENTY' YA THE BEN

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147511/ahora-ku-isonga-minisitiri-nduhungirehe-avuga-kuri-the-ben-147511.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)