Akari ku mutima w'abasoje amasomo muri Kaminuza y'u Rwanda bategerejweho umusanzu mu iterambere - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

I Huye, umujyi wunganira Kigali usanzwemo urujya n'uruza rw'abanyeshuri biga muri Kaminuza y'u Rwanda, IPRC South n'izindi kaminuza zigenga zibarizwa muri aka gace.

By'akarusho kuri uyu wa 25 Ukwakira 2024, abantu bari uruvunganzoka mu muhanda uva kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye ugera kuri Kaminuza y'u Rwanda, uwari wateguye gukora urugendo mu muhanda Kigali-Muhanga we yahuye n'ihurizo ryo kuhakoresha amasaha menshi kubera ibirori byo guha impamyabumenyi abarenga 8000 basoje ibyiciro bitandukanye by'amasomo muri Kaminuza y'u Rwanda.

Abagera kuri 946 bahawe impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya Kaminuza, 53 bahawe impamyabumenyi z'ikirenga na ho abo mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza ni 6657.

Jean d'Amour Irakoze warangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri Koleji y'Ubumenyi n'Ikoranabuhanga mu gashami ka Biology, Botany and Conservation (bijyanye no kwita ku rusobe rw'ibinyabuzima) yabwiye IGIHE ko yashimishijwe cyane no kuba mu banyeshuri bane bahize abandi muri CST ndetse yizeye ko yazaba umwe mu bafasha b'abarimu agafasha barumuna be mu kwiga neza amasomo bateganyirijwe.

Uyu musore w'imyaka 22 yavuze ko mu byatumye abasha kugira amanota meza harimo guhoza umutima ku masomo.

Ati 'Iyo batangaga imikoro naharaniraga kuba nayikoze nubwo yaba ari mu itsinda, nkiyumvisha ko ari njye bishobora kugiraho ingaruka mu gihe yaba idakozwe. Ni ugukora cyane no kudasiba ishuri n'iyo cyaba Icyongereza kuko abantu bajya basuzugura isomo bavuga ngo naje kwiga biologie, icyo ni cyo cyatumye nza mu bagize 'first class''

Irakoze avuga ko gukorana n'abandi, kubaha abarimu bamwigisha no kugira inshuti nziza bafatanya muri byose biri mu byamufashije kwesa umuhigo w'ibyo yinjiye muri kaminuza yifuza.

Yavuze ko yiteguye gukoresha ubumenyi yahawe mu guhangana n'ibibazo birimo imihindagurikire y'ibihe byugarije Isi.

Ati 'Ibyo nize iyo mbihuje n'imihindagurikire y'ikirere, nzagira uruhare mu kurengera ibidukikije. Ni ukuvuga ko nzi umumaro w'ibiti bishobora guterwa bikagabanya carbone yagiye mu kirere.'

Mu buzima bwe yifuza kuzaba rwiyemezamirimo uziteza imbere kandi agaha abandi.

Ni mu gihe Niyonsenga Ernest usoje amasomo nderabarezi muri Koleji y'Uburezi yabwiye IGIHE ko ubuzima bwe yabweguriye kuzaba umurezi, uzafasha igihugu kubona abahanga bagikorera.

Ati 'Uyu ni umunsi mwiza cyane kandi usobanuye ibintu byinshi ku buzima bwanjye, nta magambo nabona mbivugamo. Ni urugendo rukomeye guhera mu mashuri abanza twiga, ababyeyi badufasha, dusenga Imana ikatwumva, abarezi bacu badufasha aho ducitse intege bakatugarura ku murongo, bakatugira inama'

'Ngomba gutanga umusanzu wanjye mu kubaka igihugu cyane cyane binyuze mu burezi.'

Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente yasabye abasoje amasomo muri uyu mwaka gushyira imbaraga mu guhanga ibishya bizatuma biteza imbere bakanateza imbere igihugu.

Ati 'Mugombwa gutekereza mu buryo bwagutse, mugahanga ibishya bizana ibisubizo by'iterambere kandi mugakora imishinga ikomeye ibateza imbere kandi ikanateza imbere igihugu. Mugomba guhora mwibuka ko iterambere ry'igihugu rihera kuri mwe. Niyo mpamvu mbasaba kubyaza umusaruro amahirwe yose igihugu kibaha.'

Abahawe impamyabumenyi barimo abagabo 4.959 n'abagore 3.109. Muri Koleji y'Ubugeni n'Ubumenyi Rusange abahawe impamyabumenyi ni 760, abo muri Koleji y'Ubuhinzi, ubworozi n'ubuvuzi bw'amatungo (CAVM) ni 722.

Muri Koleji y'Ubucuruzi n'Ubukungu (CBE) ni 1.453, Koleji y'Uburezi yashyize ku isoko abagera kuri 2308, Koleji y'Ubuvuzi n'Ubumenyi mu by'Ubuzima (CMHS) ni 1.157 mu gihe Koleji y'Ubumenyi n'Ikoranabuhanga yashyize ku isoko abagera kuri 1.663.

Irakoze Jean d'Amour yagaragaje ko ibyo yize bizamufasha gushaka ibisubizo ku mihindagurikire y'ibihe
Abasoje amasomo muri UR bahawe umukoro wo kugira uruhare mu iterambere ry'Abanyarwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/akari-ku-mutima-w-abasoje-amasomo-muri-kaminuza-y-u-rwanda-bategerejweho

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)