Akora ibikoresho atarabonesha amaso ye: Ibitangaje kuri Hakizimana w'imyaka 17 (Video) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu karere Kamonyi, Umurenge wa Rugarika, Akagari ka Kigese, Umudugudu wa Kirega, hatuye umuryango uvukamo abana batanu, Hakizimana Tumusifu David w'imyaka 17 y'amavuko, akaba imfura muri bo.

Ni umunyeshuri uri mu mwaka wa gatatu mu cyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye, ku ishuri rya GS Masaka riherereye mu Murenge wa Rugarika.

Yihebeye ikoranabuhanga dore ko ku myaka ye mike hari byinshi amaze gukora bitangaje.

Iyo urebye umuhate, umurava n'ubushake afite akabifatanya n'ubushobozi buke aba afite, wavuga ko na we hari byinshi ashobora kuzageraho n'ubwo yatangiriye hasi.

Byatangiye hagati ya 2020 na 2021 aho yashushanyaga ibikoresho bitandukanye by'ikoranabuhanga. Akenshi abyuka mu ijoro agahita atangira gushushanya ibyo atekereje.

Uretse kuba aryama agatekereza ikintu runaka agahita abyuka akagishushanya, ahita anashaka uburyo agikora. Byinshi mu bikoresho akora ntaho aba yarabibonye.

Yakoze utudege tutagira abapilote, robot ziterura zikanatwara imizigo, microscope, indege, n'ibindi bitandukanye.

Kurikira ikiganiro kirambuye twagiranye na Tumusifu David:

Uyu musore afite impano yo gukora ibikoresho by'ikoranabuhanga
Hakizimana Tumusifu David w'imyaka 17 y'amavuko akora ibikoresho bitandukanye
Hakizimana Tumusifu David w'imyaka 17 y'amavuko afite inzozi zo gukora ibintu bitandukanye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/akora-ibikoresho-atarabonesha-amaso-ye-ibitangaje-kuri-hakizimana-w-imyaka-17

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)