AMAFOTO – Minisitiri wa Siporo, Richard Nyirishema n'umunyamabanga Nelly Mukazayire basuye FERWAFA #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu, Minisitiri was Siporo mu Rwanda Nyirishema Richard n'Umunyamabanga uhoraho Nellu Mukazayire basuye FERWAFA baganira n'ubuyobozi kuri gahunda zihari zo guteza imbere umupira w'Amaguru haherewe mu bakiri bato.

Nk'uko byatangajwe n'ishyirahamwe ry'umupira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA batangaje ko Minisitiri yishimiye ibikorwa birimo gukorwa.

Binyuze ku rubuga rwa X, FERWAFA yagize iti 'Minisitiri Nyirishema yashimiye ubuyobozi ku bikorwa bigaragara biri gukorwa ndetse n'amarushanwa atandukanye ategurwa'.

Minisitiri kandi akaba yasabye ko gakomeza gushyirwamo imbaraga bahereye ku bakinnyi bakiri bato.

Bagize bati 'Minisitiri yasabye ko hakomeza gushyirwa imbaraga mu marushanwa y'abakiri bato no gushaka impano muri ruhago aho zaba ziri hose.'

Minisitiri Nyirishema Richard asuye iri shyirahamwe nka bimwe mu bikorwa bya mbere by'uruzinduko agiriye muri iyi nyubako ahura n'abahayobora mu gihe kitari kinini atangiye izi nshingano.

Nelly Mukazayire wagizwe umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya siporo nawe agaragaye mu mirimo hadashize igihe kinini ashyizwe mu buyobozi bw'iyi Minisiteri.

Ku ruhande rw'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, ryari rigizwe na Komite Nyobozi yayo iyobowe na Munyantwari Alphonse nka Perezi wa FERWAFA.

The post AMAFOTO â€" Minisitiri wa Siporo, Richard Nyirishema n'umunyamabanga Nelly Mukazayire basuye FERWAFA appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/amafoto-minisitiri-wa-siporo-richard-nyirishema-numunyamabanga-nelly-mukazayire-basuye-ferwafa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-minisitiri-wa-siporo-richard-nyirishema-numunyamabanga-nelly-mukazayire-basuye-ferwafa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)