Amajyaruguru: Abanyeshuri 700 bahawe ibikoresho by'ishuri, baganirizwa urugendo rwo kubohora igihugu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki gikorwa cyabaye ku wa Gatandatu tariki ya 05 Ukwakira 2024, kibera mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Cyungo ku Ishuri rya GS Burehe, kikaba cyaragizwemo uruhare n'Umuryango Ndabaga ku bufatanye n'Uruganda rukora amabati n'ibyuma bitandukanye, Cofatole Ltd.

Uyu muryango wa Ndabaga ugizwe n'abari n'abategarugori bagize uruhare mu kubohora igihugu, Intore z'Umuryango FPR-Inkotanyi [Cadres], abasirikare bahoze ari aba RPA n'abahoze mu Ngabo zatsinzwe [EX-FAR].

Imwe muri gahunda zawo harimo kuganiriza urubyiruko cyane abana b'abakobwa amateka no kubakundisha igihugu.

Umuyobozi Mukuru w'Umuryango Ndabaga, Lt (Rtd) Mbabazi Diane, yavuze ko nyuma yo gusoza urugamba rwo kubohora igihugu, baniyemeje gushyira imbaraga muri gahunda zo kugiteza imbere.

Ati 'Tuzagera no mu zindi ntara dukora ibikorwa byiza tunakangurira urubyiruko gukunda igihugu, nta na hamwe tutazagera. Abana nibo mbaraga z'igihugu, burya umwana apfira mu iterura kandi akanahakirira iyo umwana umukujije neza arakura akaba umuntu muzima kandi igihugu kiba kigize amaboko.'

Aba banyeshuri ntibaganirijwe amateka gusa kuko uyu muryango wahuje imbaraga na Cofatole Ltd nayo isanzwe ikora ibikorwa biharanira iterambere ry'umuturage, mu kuremera abanyeshuri batishoboye ibikoresho by'ishuri baburaga ngo bige neza.

Umuyobozi Mukuru wa Cofatole Ltd, Ndahimana Jean Marie Vianney, yavuze ko iki gikorwa ari ingenzi kuko iyo ushoye imbaraga mu mwana, uba witeganyirije ejo hazaza.

Ati 'Ishoramari ryagutse iyo urebye kure ushobora no kurishora mu bato kuko ni bo bazavamo abashoramari, intwari z'ejo hazaza, ni bo bazaba bafatiye runini cyane gahunda nyinshi z'iterambere ry'igihugu.'

Yavuze ko iki gikorwa kizajya gikorwa buri mwaka binyuze mu gufatanya na Leta n'imiryango ishingiye ku myemerere irimo amadini n'amatorero mu Rwanda mu kumenya abakeneye iyi nkunga.

Uhagarariye ababyeyi mu Ishuri rya GS Burehe, Mukantabana Dorothea, Yavuze ko n'ubwo hashize igihe umwaka w'amashuri utangiye hari abana batari bafite ibikoresho birimo imyambaro y'ishuri n'ibindi nkenerwa bigatuma basa n'ababihagaritse.

Ati 'Nk'ubu umwana wiga mu wa kane w'ayisumbuye asabwa amakayi 17 ariko ugasanga afite nk'atatu kandi mato, kandi udafashe ibyo mwarimu yaguhaye atsindwa amasomo. Ibi bikoresho abanyeshuri bahawe biratanga umusanzu mu kongera imitsinde y'abanyeshuri. Twashimiye Imana n'abafatanyabikorwa.'

Umuyobozi ushinzwe Uburezi budaheza muri Minisiteri y'uburezi, Kobusingye Mary, yavuze ko gutanga inkunga nk'iyi bitavuze gufasha gusa ahubwo bisobanuye no gushora imari ry'ahazaza heza h'u Rwanda.

Ati 'Uburezi ni bwo rufunguzo rw'ubushobozi kuko ni ho urubyiruko rubonera ubumenyi, ubuhanga n'icyizere cyo kubaka ejo heza.'

Yavuze ko ubushobozi abanyeshuri bahawe ari inkunga yo kugira ngo bige batekanye, 'Ubu umupira tuwushyizi mu ntoki zanyu. Mwige mushyizeho umwete.'

Umuryango Ndabaga unafite umushinga mugari ushingiye ku mukino wateguwe hagamijwe kwerekana imigendekere y'urugamba rwo kubohora igihugu, ariko by'umwihariko hakagaragazwa n'ubutwari bw'abagore bagize uruhare mu kubohora u Rwanda.

Uyu mushinga wabo ni uwo gufata uyu mukino ugategurwa mu buryo bwa filime mbaramakuru maze ikazerekanwa mu mashuri abanza n'ayisumbuye hirya no hino mu gihugu, hagambiriwe gukundisha abakobwa bakiri bato igihugu cyabo, no kubaremamo ubushake bwo kugikorera.

Umuyobozi Mukuru w'Umuryango Ndabaga, Lt (Rtd) Mbabazi Diane, yavuze ko nyuma yo gusoza urugamba rwo kubohora igihugu, baniyemeje gushyira imbaraga muri gahunda zo kugiteza imbere
Umuyobozi Mukuru wa Cofatole Ltd, Ndahimana JMV, yavuze ko iki gikorwa ari ingenzi kuko iyo ushoye imbaraga mu mwana, uba witeganyirije ejo hazaza
Umuyobozi ushinzwe Uburezi budaheza muri Minisiteri y'uburezi, Kobusingye Mary, yavuze ko gutanga inkunga nk'iyi bitavuze gufasha gusa ahubwo bisobanuye no gushora imari mu ahazaza heza h'u Rwanda
Aba banyeshuri banaganirijwe ku rugendo rwo kubohora igihugu by'umwihariko uruhare w'abakobwa n'abagore muri urwo rugendo
Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Burehe Duniya Flugence, yari yitabiriye iki gikorwa
Umuyobozi ushinzwe Uburezi budaheza muri Minisiteri y'uburezi, Kobusingye Mary [ibumoso] yashimye iki gikorwa
Iki gikorwa cyabereye ku ishuri rya GS Burehe mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Cyungo
Iki gikorwa cyari cyitabiriwe n'ababyeyi
Abanyeshuri 700 bo mu bigo 19 by'amashuri abanza n'ayisumbuye mu Ntara y'Amajyaruguru mu turere twa Rulindo, Gicumbi na Burera bashyikirijwe ibikoresho by'ishuri birimo amakayi, amakaramu n'impuzankano z'aho biga

Amafoto: Ingabire Nicole




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amajyaruguru-abanyeshuri-700-bahawe-ibikoresho-by-ishuri-baganirizwa-urugendo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)