Amajyepfo: Imiryango irenga ibihumbi 63 iri gukurwa mu bukene - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi gahunda yo gukura abatishoboye mu bukene, iri mu yo Leta y'u Rwanda yihaye, Intara y'Amajyepfo nayo ikaba itarasigaye inyuma muri urwo rugendo.

Uwibambe Consolee, Umukozi w'Intara y'Amajyepfo ushinzwe gahunda yo kuzamura ubushobozi bw'abaturage yabwiye IGIHE ko muri gahunda y'imyaka ibiri bihaye, bamaze gukora intonde z'abagenerwabikorwa bagomba guherekezwa mu rugendo rwo kwikura mu bukene, hanashyirwaho komite za Gira Wigire mu turere twose, hahugurwa abakozi babikoramo.

Ati 'Abaturage batangiye guhuzwa n'amahirwe harimo akomoka kuri Leta ndetse n'atangwa n'imiryango itegamiye kuri Leta, amadini n'amatorero ndetse n'abikorera kuko iyo tuvuga ngo ni 'graduation' ni uko umuturage ahurizwaho amahirwe y'inkunga atandukanye, kuko haba habanje kuba isesengura umuturage akagaragaza ibyo akeneye n'ibyo avuga ko yakwishoborera, noneho hagasinwa umuhigo n'umuryango, kugira ngo nawe amenye ko urwo rugendo arufitemo inshingano.''

Uwibambe yakomeje avuga ko n'ubwo bafite umuhigo wo gukura mu bukene abagera kuri uriya mubare wavuzwe haruguru, hari n'imbogamizi zijya zibaho bose ntibagerereyo rimwe, kuko hari abakomwa mu nkokora na byinshi birimo uburwayi, imishinga ihomba n'ibindi, ariko igitekerezo nyamukuru kiba ari ukwikura mu bukene.

Mu turere twa Gisagara na Nyaruguru, imiryango 800 iri mu yashyizwe muri gahunda yo gufashwa kwikura mu bukene, aho ihabwa inkunga z'uburyo bwose kugira ngo biteze imbere.

Imiryango 800 yo mu mirenge wa Nyanza mu Karere ka Gisagara ndetse n'imirenge ya Ngera na Ngoma mu Karere ka Nyaruguru, abayigize bari kuva mu cyiciro cy'abatishoboye yari isanzwe ifashwa na Leta, aho bavuga ko inkunga zitandukanye bahabwa zibafasha gukora amatsinda yo kwizigama no kugurizanya, ibituma babona uko baharanira kwigira bakora n'indi mishinga y'iterambere.

Habamenshi Jean Baptiste, umwe muri bo wo mu Murenge wa Nyanza, muri Gisagara, yavuze ko kwikura mu bukene kwe byaturutse mu biganiro by'abajyanama mu myimvire bikamuha icyizere ko kwiteza imbere bishoboka, ari nabyo byamuhinduye, bikunganirwa n'inkunga yahawe.

Ati 'Banyigishije gukora umushinga wo korora banampa amafaranga ibihumbi 60Frw yo kugura itungo ndaricuruza, riza kunyungukira birakomeza kugeza mbonye inzu yo kubamo nyuma mbona n'igare, ubu mfite imibereho myiza.''

Mujawamariya Nadine, Umuyobozi wungirije wa FXB-Rwanda, umwe mu bafatanyabikorwa b'Intara y'Amajyepfo, yavuze ko ubufasha bwa mbere batanga ku baturage, ari ukubafasha guhindura imyumvire kuko ari ryo shingiro ry'ibikorwa byose.

Ati 'Iyo dutangiye gahunda yo gufasha, icyiciro cya mbere ni ugufasha abagenerwabikorwa bacu guhindura imyumvire, ari yo mpamvu inkunga dutanga tuyicamo ibyiciro, kugira ngo turebe aho agana. Guhindura imyumvire ni ikintu cy'ibanze kuko bituma turwanya imyumvire idahwitse icika, akarangamira kwiteza imbere.''

Mu gukomeza gufasha iyi miryango kudasubira inyuma mu ntambwe bamaze gutera, abafashwa bahabwa n'ibikoresho bibafasha kwita ku mibereho yabo harimo ibikoresho by'isuku, ibifasha abana babo mu burezi ndetse n'amatungo maremare n'amagufi abunganira ku ifumbire bakongera umusaruro w'ubuhinzi bihaza m biribwa.

Nibura miliyoni 220Frw ni zo zimaze gutangwa mu mirenge 3 yo mu Turere twa Gisagara na Nyaruguru kuri iyo miryango 800, ndetse n'ubufasha bukaba bugikomeje.

Ubufasha bahabwa haba harimo n'amatungo afasha abayahawe kubona ifumbire, bakihaza mu biribwa
Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerome, yavuze ko kwikura mu bukene bisaba no kwiyemeza, ukagira intego yo kwikura ahabi
Mujawamariya Nadine, Umuyobozi wungirije wa FXB-Rwanda, yavuze ko ubufasha bwa mbere batanga ku baturage, ari ukubafasha guhindura imyumvire kuko ari ryo shingiro ry'ibikorwa byose



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amajyepfo-imiryango-irenga-ibihumbi-63-iri-gukurwa-mu-bukene

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)