Amerika yafashe ingamba zo gupima Marburg ku bagenzi bose baturutse mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abazajya bapimwa ni abari mu Rwanda nibura mu minsi 21 ishize, aho izi ngamba zizatangira gushyirwa mu bikorwa ku itariki ya 14 Ukwakira.

Mu itangazo bashyize hanze bagize bati "Kuva ku itariki ya 14 Ukwakira, abagenzi bose bari mu Rwanda nibura mu minsi 21 ishize bazaihndurirwa ibyerekezo byabo muri Amerika."

Ibi bivuze ko aba bagenzi bagomba kuzajya bururukira ku bibuga by'indege bitatu muri Amerika, birimo icya Chicago O'Hare, icya JFK kiri i New York ndetse na Washington Dulles kiri i Virginia.

Aba bagenzi bazajya bapimwa umuriro ndetse n'ibindi bimenyetso bya Marburg kugira ngo harebwe neza uko bahagaze. Ku rundi ruhande, iki kigo cyagiriye inama Abanyamerika yo kudakorera ingendo zitari ngombwa mu Rwanda.

Amerika yafashe ingamba zo gupima Marburg ku bagenzi bose baturutse mu Rwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amerika-yafashe-ingamba-zo-gupima-marburg-ku-bagenzi-bose-baturutse-mu-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)