APR FC yabonye amanota atatu ya mbere, Kiyovu ikomeje kugana habi – Umunsi wa 6 wa PL wakinwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imikino ya shampiyona Y'u Rwanda mu cyiciro cya mbere yakomeje hakinwa imikino  y'umunsi wa gatandatu wa Rwanda Premier League.

Ni imikino yaranzwe no gutsindwa kwa Kiyovu sports yatsindiwe mu karere ka Rubavu na Marines, aha kandi amakipe arimo APR FC na Rayon Sporta yabonye intsinzi.

Imikino yatangiye kuwa gatandatu, ikipe ya Etincelles yatsindiwe mu rugo n'ikipe y'Amagaju ibitego 3-2.

Mu karere ka Ngoma, ikipe ya Muhazi United yo yatsindiye mu rugo ikipe ya Rutsiro yo mu ntara y'i Burengerazuba igitego kimwe ku busa.

I Nyamirambo kuri Kigali Pele Stadium, Rayon Sports yatahukanye amanota atatu y'uyu munsi aho yatsinze ikipe ya Bugesera FC ibitego bibiri ku busa.

Kuri iki cyumweru, hakinwe imikino yariteganyijwe ndetse n'umukino wahuje ikipe ya APR FC utari warangiye kuwa Gatandatu wayihuzaga na Gasogi United.

Uyu mukino wari wasubitswe ugeze ku munota wa 15, hakinwe iminota yari isigaye isiga APR FC itsinze uyu mukino ku gitego kimwe ku busa.

Uyu mukino wari wabanjirijwe n'uwahuje Police FC yanganyije na Gorilla FC ubusa ku busa, uba umukino wa 3 iyi kipe inganyije imikino itatu yayo.

Marine FC yitwaye neza kuko yatsinze Kiyovu Sports ibitego bine kuri bibiri mu kukino wabereye mu karere ka Rubavu kuri Sitade Umuganda.

Shampiyona irakomeza kuri uyu wa mbere aho ikipe ya AS Kigali irahura n'ikipe ya Vision, ni umukiko ubera kuri Kigali Pele Stadium guhera ku isaha ya Saa cyenda zuzuye.

Kugeza ubu ikipe ya Police FC iyoboye urutonde rwa shampiyona y'u Rwanda aho kuri ubu ifite amanota 12.

Nyuma y'uyu munsi wa gatandatu, harakurikiraho umukino w'ikipe y'igihugu y'abakinnyi bakina imbere mu gihugu, u Rwanda ruzahura na Djibouti kuri iki cyumweru.

 

The post APR FC yabonye amanota atatu ya mbere, Kiyovu ikomeje kugana habi â€" Umunsi wa 6 wa PL wakinwe appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/apr-fc-yabonye-amanota-atatu-ya-mbere-kiyovu-ikomeje-kugana-habi-umunsi-wa-6-wa-pl-wakinwe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=apr-fc-yabonye-amanota-atatu-ya-mbere-kiyovu-ikomeje-kugana-habi-umunsi-wa-6-wa-pl-wakinwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)