APR WBBC na REG W BBC zageze ku mukino wa nyuma wa kamarampaka zikuyemo GS Marie Reine Rwaza na Kepler WBBC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa gatatu tariki 2 Ukwakira 2024 nibwo muri Petit Stade hakinwaga imikino y'umunsi wa gatatu ya kamarampaka mu bari n'abategarugori izwi nka 'BetPawa Playoffs', iyi ,mikino ikabaa yakinwaga mu kiciro cya kimwe cya kabiri.

Umukino wa mbere watangiye saa kumi n'ebyiri z'umugoroba wahuje APR W BBC na GS Marie Reine Rwaza.Umukino watangiye APR  WBBC isabwa kuwutsinda igahita igera ku mukino wa nyuma kuko ariyo yatsinze imikino ibiri yabanje.
Amakipe yombi yagiye kuruhuka nyuma y'uduce tubiri twa mbere APR W BBC isa nk'iyamaze kwizera kugera ku mukino wa nyuma kuko yariyoboye umukino n'amanota 56-22.
Mu gace ka gatatu, APR W BBC yakomeje kuyobora umukino, yatsinzemo amanota 21 mu gihe GS Marie Reine yatsinzemo amanota 7 gusa.
Mu gace ka kane, GS Marie Reine yazamuye amanota ndetse ibasha kukayobora n'amanota 14 kuri 7 ya APR W BBC gusa ntibyari bihagije ngo itsinde uyu mukino kuko warangiye APR W BBC iwutsinze ku manota 86-45.
Umugwaneza Charlotte ukinira APR W BBC niwe watsinze amanota menshi muri uyu mukino ndetse yabashije gukora ibizwi nka 'double double' muri basketball, yatsinze amanota 19, akora rebounds 20.
Nyuma y'uyu mukino hakurikiyeho umukino wa REG W BBC na Kepler W BBC, aho uyu mukino wagiye gukinwa ikipe ya REG isabwa kuwutsinda igahita yerekeza ku mukino wa nyuma kuko yari yaratsinze imikino ibiri ibanza.
Umukino watangiye saa mbiri n'igice z'ijoro, utangira amakipe akubana dore ko agace ka mbere karangiye ari amanota 17 ya REG W BBC ku manota 14 ya Kepler W BBC.
Mu gace ka kabiri, REG BBC yongeye kugenda imbere mu mukino maze ikarangiza itsinze amanota 19, mu gihe Kepler W BBC yatsinzemo amanota 15. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari amanota 36 ya REG W BBC ku manota 29 ya Kepler W BBC.
Mu gace ka gatatu, REG W BBC yakomeje kuyobora umukino, muri aka gace yatsinze amanota 20 mu gihe Kepler W BBC yatsinzemo amanota 13.
Mu gace ka kane, amakipe yombi yaguye miswi y'amanota 14-14. Umukino muri rusange warangiye REG W BBC igeze ku mukino wa nyuma itsinze Kepler W BBC amanota 70-56.
APR W BBC na REG W BBC nizo zigomba guhurira ku mukino wa nyuma wa betPawa Playoffs 2024, amakipe azakina imikino irindwi, akazatanguranwa imikino ine.
Biteganyijwe ko umukino wa mbere wa nyuma muri BetPawa Playoffs uzakinwa ku wa gatanu tariki 4 Ukwakira 2024.
Kepler W BBC na GS Marie Reine Rwaza zose zari zigeze mu mikino ya kamarampaka bwa mbere azakina ahatanira umwanya wa gatatu.

The post APR WBBC na REG W BBC zageze ku mukino wa nyuma wa kamarampaka zikuyemo GS Marie Reine Rwaza na Kepler WBBC appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/apr-wbbc-na-reg-w-bbc-zageze-ku-mukino-wa-nyuma-wa-kamarampaka-zikuyemo-gs-marie-reine-rwaza-na-kepler-wbbc/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=apr-wbbc-na-reg-w-bbc-zageze-ku-mukino-wa-nyuma-wa-kamarampaka-zikuyemo-gs-marie-reine-rwaza-na-kepler-wbbc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)