Bamporiki na CG (Rtd) Gasana Emmanuel bahawe imbabazi na Perezida Paul Kagame #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iteka ry'umuyobozi mukuru w'Igihugu cy'u Rwamda riha imbabazi abagororwa ryasohotse ku igazeti ya Leta kuwa Gatanu taliki 18 Ukwakira kuyu mwaka wa 2024 ryagaragaje ko hari abagororwa bahawe imbabazi barimo n'abo bari bafungiwe mu Igororero rya Nyarugenge.

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yanzye imbabazi ku bagororwa bari bafunzwe barimo Edouard Bamporiki wahoze ari mu nshingano ari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco ndetse na CG (Rtd) Gasana Emmanuel wari Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba.

Kuwa 23 Mutarama 2023 nibwo Urukiko Rukuru rwongereye ibihano byari byahawe Bamporiki Edouard wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco ibihano bingana n'imyaka ine, rutegeka ko afungwa imyaka itanu, akanatanga n'ihazabu y'amafaranga agera kuri miliyoni 30 Frw.

Icyo gihe Bamporiki yari yahamijwe ibyaha birimo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha mu nyungu ze bwite ububasha ahabwa n'itegeko nshinga, hashingiwe ku mafaranga yahawe n'umushoramari Gatera Norbert mu iburanisha ryo mu Rukiko Rwisumbuye ho rwa Nyarugenge.

Kuri Gasana Emmanuel Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare rwakatiye uyu CG (Rtd) Gasana Emmanuel, gufungwa imyaka itatu n'amezi atandatu n'ihazabu ya miliyoni 36Frw. Ni mu gihe yaregwaga icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n'amategeko mu nyungu ze bwite.

Abahawe imbabazi bose barasabwa kubahiriza ibintu bitandukanye birimo no kwiyereka Umushinjacyaha wo ku Rwego rw'Ibanze rw'aho aba, aho ubushinjacyaha bukorera, no kumumenyesha Umudugudu, Akagari, Umurenge n'Akarere by'aho aba, mu gihe cingana n'iminsi 15 kuva iri teka ritangajwe mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y'u Rwanda.

Hari kandi kwitaba Umushinjacyaha ku Rwego rw'Ibanze rw'aho atuye, aho ubushinjacyaha bukorera, inshuro imwe mu kwezi ku munsi wagenwe n'Umushinjacyaha ku Rwego rw'Ibanze no gusaba Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano uruhushya igihe cyose ashatse kujya mu mahanga.

Ibyo bigomba gukorwa neza mu gihe cyo kubahiriza ku wahawe imbabazi kugeza igihe yari asigaje cy'igifungo cye kirangiye.

Iyo bitubahirijwe hari ubwo uwahawe imbabazi ashobora kuzamburwa imbabazi akaba yakongera agafungwa, iteka rikomeza rigira riti 'Imbabazi za Perezida zishobora kwamburwa uwazihawe bitewe n'imwe mu mpamvu zikurikira: akatiwe kubera ikindi cyaha; mu gihe atubahirije kimwe mu byategetswe muri iri teka.'

Icyo gihe kandi Uwambuwe imbabazi afungwa igice cy'igihano cy'igifungo yari asigaje igihe yahabwaga imbabazi.

Uretse abahawe imbabazi ku gihano bari basigaje hari uwagabanyirijwe ibihano ari we PC Tuyishime Moise wari warahanishijwe igifungo cy'imyaka 25 ariko kikaba cyagabanyijwe kugera ku myaka 10.

Gasana Emmanuel  CG (Rtd) wahoze ari Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba

Bamporiki Edouard we yahoze ari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco

 

The post Bamporiki na CG (Rtd) Gasana Emmanuel bahawe imbabazi na Perezida Paul Kagame appeared first on KASUKUMEDIA.COM.



Source : https://kasukumedia.com/bamporiki-na-cg-rtd-gasana-emmanuel-bahawe-imbabazi-na-perezida-paul-kagame/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)