Banki y'Isi yijeje u Rwanda ubufatanye muri NST2 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa 02 Ukwakira 2024 ni bwo Qimiao Fan yagiriye uruzinduko rwe rwa mbere rw'akazi mu Rwanda, kuva yajya kuri uwo mwanya mu Kwezi gushize kwa Nzeri.

Yahuye na Minisitiri w'Intebe nyuma y'uko ku wa 01 Ukwakira 2024 yari yagiranye ibiganiro na Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi.

Qimiao Fan yavuze ko ibiganiro byabo byagarutse ku bufatanye bw'igihe kirekire busanzweho hagati y'u Rwanda na Banki y'Isi, ndetse n'ibyo igihugu giteganya kwibandaho muri NST2.

Yavuze ko Banki y'Isi yiteguye gukomeza gufatanya n'u Rwanda mu rugendo rw'iterambere.

Ati "Njye na Minisitiri w'Intebe twaganiriye ku byo igihugu giteganya kwibandaho muri gahunda y'iterambere, by'umwihariko tuganira ku ruhare rwa Banki y'Isi mu gushyigikira gahunda y'iterambere y'igihugu iherutse kwemezwa [NST2],"

"Tuzibanda cyane ku gushyigikira imishinga igamije kurengera ibidukikije, tuzafatanya n'igihugu gushora imari mu bikorwaremezo biramba, mu burezi, mu bumenyi no mu buvuzi, mu mibereho myiza y'abaturage."

Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yavuze ko iby'ingenzi Banki y'Isi yiyemeje kuzafatanyamo n'u Rwanda birimo guhanga imirimo ku rubyiruko, uburezi, ndetse n'ubuhinzi, gusa yavuze ko uru ruzinduko ari intangiriro, ibirambuye kuri ubwo bufatanye bikazaganirwaho nyuma.

Minisitiri Murangwa yashimye Banki y'Isi nk'umufatanyabikorwa w'ingenzi usanzwe ufatanya n'u Rwanda mu mishinga itandukanye.

Ati "Hari gahunda ikomeye cyane y'uburezi yakozwe mu mwaka wa 2020, mu gihe cya Covid, ni umushinga wari munini cyane wo kubaka ibigo by'amashuri n'ibyumba by'amashuri, wari munini ariko icyiza cyawo warihutishijwe cyane, kuko mu mezi 18 gusa twari twawuteguye twanawushyize mu bikorwa, mu gihe ubusanzwe bisaba amezi 18 yo gutegura na 18 yo gushyira mu bikorwa."

Banki y'Isi ifasha u Rwanda mu mishinga y'ibikorwaremezo, kubaka ingomero z'amashanyarazi no kuyageza ku baturage, uburezi, ubuhinzi, iterambere ry'abaturage n'ibindi byinshi.

Tariki 30 Nzeri 1963 nibwo u Rwanda rwabaye umunyamuryango wa Banki y'Isi ndetse mu mwaka wa 1970 inama y'ubutegetsi y'iyi Banki yemeza inguzanyo ya mbere yahawe u Rwanda ingana na miliyoni 18.8$.

Kugeza mu mpera za 2023, Banki y'Isi yari imaze kuguriza u Rwanda asaga miliyari 8$ yakoreshejwe mu iterambere ry'inzego zirimo uburezi, ibikorwaremezo, ubuhinzi, ubworozi n'izindi.

Minisitiri w'Intebe, Dr. Ngirente yaganiriye n'Umuyobozi wa Banki y'Isi mu Karere ku bufatanye muri NST2
Qimiao Fan ni ubwa mbere yari agiriye uruzinduko mu Rwanda kuva yahabwa inshingano zo kuyobora Banki y'Isi mu bihugu bine byo mu Karere
Qimiao Fan yavuze ko biteguye gukomeza gufatanya n'u Rwanda mu rugendo rw'iterambere
Minisitiri Murangwa yavuze ko Banki y'Isi isanzwe ari umufatanyabikorwa w'ingenzi muri gahunda z'iterambere
Minisitiri w'Intebe, Dr. Ngirente yagiranye ibiganiro na Qimiao Fan byibanze ku bufatanye muri NST2



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/banki-y-isi-yijeje-u-rwanda-ubufatanye-muri-nst2

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)