Barcelona yivuganye ikipe ya Real Madrid muri La Liga, El Clasico #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuwa gatandatu, Lewandowski yatsinze inshuro ebyiri mu minota itatu ubwo Barcelona yatsindaga mukeba wayo Real Madrid ibitego 4-0, ibyo bitego bikaba byatsinzwe nuri Shampiyona ya Espagne bwa mbere muri La Liga mu mwaka urenga.

Mu gihe umukinnyi ukomeye wa Madrid, Kylian Mbappe, yari inshuro yambere akinnye El Clasico, kugeza ubu ukurikiranye La Liga Barcelona ni nayo iyoboye urutonde rwagateganyo rwa shampiyona yya La Liga.

Kapiteni w'Ubufaransa Mbappe yakomeje gusatira izamu rya Barcelona ariko bikomeza kuba ibyubusa, yagerageje uko ashoboye kose kugira ashimishe abafana ba Santiago Bernabeu, umutima wabo wari wijimye kuko Barcelona yari yatsinze ibitego bine mu gice cya kabiri cy'umukino.

Ikipe ya Barcelona yatsinze Madrid imikino 42 idatsindwa muri La Liga. Umutoza wa Madrid, Carlo Ancelotti, amaze iminsi myinshi ahitamo Eduardo Camavinga mbere yo gutora Luka Modric, gahunda y'umukino wikipe ye yari isobanutse kuko kurwanira mu mibare no kugerageza gutanga imipira myinshi kuri Mbappe cyangwa Vinicius byari kuba aribyo byiza ariko Barcelona yari yaciye umurongo urinda izamu ryabo.

Byatumye igice cya mbere gisa nkaho gikomerera Real Madrid ariko gisubiramo, Mbappe yaraririye inshuro umunani zose. Mbappe yibwiraga ko nagera muri Real Madrid azatanga umusaruro mwinshi. ​​Madrid yagerageje gushota mu izamu rya Barcelona ariko biranga ishoti mu gice cya mbere.

Flick yasimbuye Fermin Lopez na Frenkie de Jong mu gice cya kabiri maze bidatinze Barcelona ifata iya mbere. Robert Lewandowski w'imyaka 36 yatsinze ibitego Lunin kugira ngo berekane ko Barcelona itari ku rwego rumwe na Madrid, ni mu gihe Mbappe yari afite igitego cya kabiri cyatsinze cyo kurarira naho Madrid muri rusange yarwanaga no ibitego kugirango ibe itaseba.

Lewandowski yanze amahirwe abiri ya yo kurangiza umukino afite hat-trick, arangije aha umupira Raphinha nawe kugira ngo abashe kuba yatsinda. Umukinnyi w'icyamamare mu igihugu cya Espagne Euro 2024 Yamal yatsinze igitego cya Barcelona ku munota wa 77′.

Amapfoto yaranze umukino:

 

The post Barcelona yivuganye ikipe ya Real Madrid muri La Liga, El Clasico appeared first on KASUKUMEDIA.COM.



Source : https://kasukumedia.com/barcelona-yivuganye-ikipe-ya-real-madrid-muri-la-liga-el-clasico/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)