Batanu ba mbere bakize Marburg - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibyatangajwe mu makuru ya buri munsi asohorwa n'iyo Minisiteri ajyanye n'uko icyorezo gihagaze, aho yatangaje ko uretse abo batanu bakize, kuri uyu wa 3 Ukwakira nta wahitanywe n'iyo ndwara.

Mu bipimo 1009 bishya byafashwe habonetsemo uwanduye umwe wiyongera ku bandi, bigatuma abakitabwaho n'abaganga kugeza ubu ari 21.

Minisitri w'Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin, abinyujije kuri X, yongeye gutanga icyizere cyo gutsinda Marburg, ati "Uyu munsi hakize batanu. Ejo bazataha kandi bameze neza. Dufate uyu mwanya dushimire ababavuye. Marburg tuzayitsinda."

Inzego z'ubuzima zigaragaza ko umuntu ashobora kwandura Marburg akamara hagati y'iminsi itatu na 21 ataragaragaza ibimenyetso gusa hari abo biza vuba.

Bitangira bisa n'iby'izindi ndwara cyane cyane Malaria, umuriro mwinshi utunguranye, umutwe ukabije, kubabara mu ngingo, imikaya ndetse bikaba byagera no mu rwungano ngogozi umuntu akaba yacibwamo akaruka.

Gusa ngo uko iminsi igenda yiyongera ibimenyetso bigenda bihinduka uko umubiri ugenda wangirika.

Abahanga mu buvuzi bemeza ko aho abarwayi bavuwe kare bashobora gukira ariko uwayanduye haba hari ibyago biri hagati ya 26% na 89% byo kuba yahitana umuntu.

Uburyo bwo kuyirinda ni ugukaza ingamba z'isuku no kwirinda gusangira ibikoresho n'umuntu ufite ibimenyetso bisa n'iby'iyi ndwara.

Abanyarwanda bose basabwe kuba maso bakamenya niba bafite ibimenyetso by'iyi ndwara bakajya kwa muganga kugira ahandi hantu bajya bakabanduza.

Uyu munsi hakize batanu. Ejo bazataha kandi bameze neza. Dufate uyu mwanya dushimire ababavuye. Marburg🦠 #Tuzayitsinda https://t.co/s2wD06HGR0

â€" Dr Sabin Nsanzimana (@nsanzimanasabin) October 3, 2024

Minisitiri Dr. Nsanzimana Sabin yongeye gutanga icyizere cyo gutsinda Marburg



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/batanu-ba-mbere-bakize-marburg

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)