Bidatunguranye, Ingabire Victoire n'amashumi ye bashyigikiye umugome Charles Onana. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gihe kuwa mbere w'icyumweru gitaha, tariki 07 Ukwakira 2024, i Paris mu Bufaransa hazatangira urubanza rwa Charles Onana, umufaransa ukomoka muri Cameroun uregwa guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, abamutiza umurindi muri ubwo bugome n'ubushinyaguzi bakomeje kwivamo nk'inopfu.

Ku rutonde rw'abajenosideri n'ibigarasha bisabira Charles Onana inkunga y'amafaranga n'ibitekerezo[ntawe utanga icyo atagira], haragaragaraho ishyaka FDU-INKINGI rya Ingabire Victoire, ndetse n'ishyirahamwe ryamwitiriwe' Association Victoire pour la Paix.

Nta gitunguranye kirimo ariko, kuko nk'iryo shyirahamwe risanzwe rinatanga ibihembo ku babaye indashyikirwa mu guhindanya isura y'u Rwanda, n'uyu Charles Onana arimo.

Mu bwenge hafi ya ntabwo, Ingabire Victoire abeshya ko yavuye muri FDU-Inkingi, kandi buri kwezi ayobora inama ry'iryo ngirwa-shyaka hifashishijwe uburyo bwa' Zoom'. Muri izo nama kandi hakusanywa amafaranga bise'ingemu', igice kimwe kikohererezwa Ingabire Victoire, ikindi kikajya muri FDLR.

Kugirango mwirebere abagambanyi bahagurukiye gutoba amateka y'uRwanda, Rushyashya yifuje kugeza ku basomyi bayo inyandiko twashoboye kubonera kopi, igaragaza abiyemeje kugwa inyuma y'umugome Charles Onana.

The post Bidatunguranye, Ingabire Victoire n'amashumi ye bashyigikiye umugome Charles Onana. appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/bidatunguranye-ingabire-victoire-namashumi-ye-bashyigikiye-umugome-charles-onana/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=bidatunguranye-ingabire-victoire-namashumi-ye-bashyigikiye-umugome-charles-onana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)