Bruce Melodie werekeje muri Canada, yakomoje... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yahagurutse ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 21 Ukwakira 2024, ari kumwe n'ikipe imufasha mu muziki.

Ntakuruhuka! Akoze uru urugendo nyuma y'uko ashyize akadomo ku bitaramo bya 'MTN Iwacu Muzika' Festival' yahuriyemo na bagenzi be byasorejwe mu Karere ka Rubavu, ku wa 19 Ukwakira 2024.

Azatangirira ibitaramo bye mu Mujyi wa Ottawa ku wa 26 Ukwakira 2024, akomereze Montreal ku wa 1 Ugushyingo 2024, ku wa 2 Ugushyingo 2024 azataramira i Toronto, ni mu gihe azasoreza Vancouver ku wa 9 Ugushyingo 2024.

Yavuze ko yerekeje muri Canada mu gihe yaruhutse nibura ku kigero cya 70%.

Bruce Melodie yateguje igitaramo gikomeye muri Canada, kuko yiteguye mu buryo buhagije.

Yavuze ko ikipe bazajyana muri Canada yiteguye cyane. Kandi agiye mu gihe abantu biteze Album izasohoka mu Ukuboza 2024.

Ati "Album izasohoka mu kwa cumi na nabiri ariko hari indirimbo ngomba gusohora mbere."

Mu bihe bitandukanye byavuzwe ko akorana na Fatakumavuta mu bijyanye no kwamamaza ibihangano bye no "gutuma abandi bahanzi abifatira ku gahanga".

Mu gusubiza Bruce Melodie yavuze ko "Ntabwo nkora nawe narabivuze igihe kinini. Ariko nanone sinavuga ko tudakorana kuko akora mu myidagaduro. Rero Imana Imana imworohereze n'umuryango we iworohereze."

Bruce yavuze ko iyo umuntu agiye muri gereza aba ahuye n'ikigeragezo, ariko kandi ntiyumva impamvu abantu buri gihe bamuhuza na Fatakumavuta.


Bruce Melodie yerekeje mu gihugu cya Canada mu bitaramo bine

Bruce Melodie yavuze ko amaze iminsi yitegura gutanga ibyishimo muri ibi bitaramo Â 

Bruce yavuze ko hari ibitaramo ashobora kuzahuriramo na Kenny Sol

Bruce Melodie yatangaje ko nta mikoranire yihariye yagiranye na Sengabo Jean Bosco wamenye nka Fatakumavuta Â 

Fatakumavuta yatawe muri yombi ku wa 18 Ukwakira 2024, aho akurikiranyweho ibyaha bitatu 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147943/bruce-melodie-werekeje-muri-canada-yakomoje-ku-mikoranire-ye-na-fatakumavuta-amafoto-147943.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)