Bugesera: Ababyeyi basobanuriwe ingaruka mbi za telefoni ku bana bakiri bato - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yego ni ubusirimu ariko utanacunze neza bwa busirimu bushobora koreka umwana wawe, bikamuviramo uburaya cyangwa kunywa ibiyobyabwenge kuko utamubaye hafi. Imbuga nkoranyambaga nubwo ari nziza zinadufasha, zishobora no kugira uruhare mu kuganisha umuntu ahabi, cyane cyane ukiri muto.

Mu mpera z'iki Cyumweru mu Karere ka Bugesera, hasojwe amahugurwa y'ibyumweru bibiri ajyanye no kurera abana no kurinda umutekano wabo mu Isi y'ikoranabuhanga.

Ni amahugurwa yatanzwe na 'Internet Society Rwanda', ahabwa bamwe mu babyeyi bafite abana biga mu Rwunge rw'Amashuri rwa Kibungo ruherereye mu Murenge wa Ntarama.

Umubyeyi witwa Mpirimba Theophile w'imyaka 59 yavuze ko hari abana benshi bangizwa n'imbuga nkoranyambaga kuko ababyeyi benshi bazi ko gusirimuka ari ukugurira umwana telefoni igezweho ya smart phone ukamureka agakoresha imbuga nkoranyambaga zose utitaye ku myaka afite.

Ati "Ingamba duhagurukanye hano ni uko hari umubyeyi waguriraga umwana telefoni akiri muto, akagenda ntamukurikirane neza ku buryo wasangaga iyobya umwana mu mitsindire. Ubu rero twamenye ko hari amakuru twarinda umwana bitewe n'imyaka afite."

Yakomeje agira ati 'Twiteze ko imyitwarire y'abana bacu izahinduka, hari ukuntu nk'abana bafataga telefoni tukabareka bakirukira kuri YouTube bakareba n'ibidafite umumaro ariko ubu twamenye uko twabibarinda bakajya bareba ibibafitiye umumaro.'

Murebwayire Clementine utuye mu Mudugudu wa Nyarunazi mu Kagari ka Kibungo mu Murenge wa Ntarama we yavuze ko bajyaga baha abana telefoni bakazikoresha uko biboneye nta kubacunga, yavuze ko beretswe ko hari porogaramu nyinshi yajyaho bikamukururira ubusambanyi n'izindi ngeso mbi.

Ati "Aya mahugurwa rero agiye kudufasha kuba hafi abana bacu, tubereke kuri telefoni ibyabagirira umumaro, nkanjye ngiye kujya mfata umwanya nganirize abana banjye ndebe application zose afitemo zimwe na zimwe mugire inama yo kuzireka kugira ngo zitamurangaza."

Umuyobozi w'Urwunge rw'Amashuri rwa Kibungo, Tuyabaze Beatha, avuga ko ubwo babonaga icyumba cy'ikoranabuhanga bubakiwe na Internet Society Rwanda, batangiye guhugura abana ku gukoresha neza ikoranabuhanga cyane cyane telefoni zigezweho, babona ko kuba abana babimenya bonyine bidahagije ahubwo n'ababyeyi bakwiriye guhugurwa bakamenya uko bafasha abana babo mu gihe bari mu rugo.

Ati ' Ubutumwa twaha ababyeyi, kugira telefoni ni byiza ku mwana kuko hari ibyo ibafasha mu myigire no kumenya aho Isi igeze, ariko ababyeyi nibamenye ngo umwana ari gukoresha ya telefoni gute? Bajye bazibaha ariko bakurikirane ibyo bari kureba.'

Inzobere mu ikoranabuhanga akanaba Umuyobozi wa Internet Society Rwanda, Mfitumukiza Emmanuel, yavuze ko bifuza kubakira ubushobozi ababyeyi kugira ngo bamenye uko babungabunga umutekano w'abana babo mu Isi y'ikoranabuhanga, aho umwana akoresha ikoranabuhanga cyane kurusha ababyeyi be.

Muri aya mahugurwa y'ibyumweru bibiri ababyeyi bahawe ubumenyi bw'ibanze mu gukoresha smart phones, gukoresha imbuga nkoranyambaga nka WhatsApp, Facebook, Instagram n'izindi nyinshi.

Beretswe uko babungabunga umutekano w'amakuru y'abana babo n'uko babahugura mu kuzikoresha neza zikabagirira umumaro aho kuzifata birukira ku gukoresha imbuga nkoranyambaga gusa.

Ababyeyi kandi banigishijwe uko smart phones bagurira abana bakiri bato bazikumiramo imbuga nkoranyambaga zimwe na zimwe bakagenda bazongeramo gahoro gahoro bitewe n'imyaka umwana agira.

Impuguke mu ikoranabuhanga Mfitumukiza Emmanuel yasabye ababyeyi kuba hafi abana babo bakabaganiriza bakamenya uko bakoresha smartphone
Ababyeyi banzuye ko bagiye kujya bagenzura uko abana babo bakoresha imbuga nkoranyambaga
Bamwe mu babyeyi batanze ubuhamya bw'uburyo baheruka bagurira abana smart phone ariko batajya bamenya uko bazikoresha
Nyuma yo guhugurwa ababyeyi ba Ntarama bashimiwe bahabwa impamyabushobozi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bugesera-ababyeyi-bari-baziko-gusirimuka-ari-ukugurira-umwana-smart-phone

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)