Bugesera: Abana ibihumbi bine bafashijwe kwimuka - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu Karere ka Bugesera ho abana bagombaga gusibira bari 18,000, bahita bajya muri gahunda ya nzamurabushobozi kugira ngo nabo babe bakwimuka.

Umuyobozi w'ishami ry'uburezi mu Karere ka Bugesera, Gashumba Jack, yatangaje ko muri abo bana bose abafashijwe na gahunda ya nzamurabushobozi ya Leta ari 4000, avuga ko ari gahunda yatanze umusaruro munini.

Ni ibyo yatangaje kuri uyu wa 24 Ukwakira 2024, mu bukangurambaga bwo guteza imbere ubumenyi ku rwego rw'Igihugu binyuze mu mushinga Kura Umenye, gahunda ya nzamurabushobozi w'umuryango ufasha abana batagira kivurira SOS Children's Villages ugamije gufasha abana babona amanota ari munsi ya 50%.

Gashumba yagaragaje uruhare iyi gahunda yagize mu gufasha abana gutsinda ndetse avuga ko ikwiriye gushyirwamo imbaraga.

Yagize ati 'Mu Karere kacu, abana bagera ku 18,000 nibo bagombaga gusibira ariko gahunda ya nzamurabushobozi yagabanyijeho 4000. Birakwiye ko tubishyiramo imbaraga kugira ngo abana bacu barusheho gutsinda.'

Gashumba kandi yashimangiye ko nta mwana w'umuswa ubaho, akebura ababyeyi bita abana babo abaswa.

Ati 'Hari ababyeyi bita abana babo abaswa, kandi usanga akenshi gutsindwa k'umwana bitamuturukaho. Ushobora gusanga biterwa n'uko ibimufasha kwiga neza ntabihari. Umwana rero ntabwo akwiriye kwitwa umuswa kuko afashijwe byagaragaye ko yatsinze.'

Gashumba yagaragaje ko gusibira k'umwana biri mu bimuviramo kuva mu ishuri kandi biteza igihombo umubyeyi na Leta.

Ati 'Umwana iyo asibiye umwaka wa mbere agasibira uwa kabiri, bagenzi be baramusiga. Iyo yigereranyije nabo rero abona ko aho ari atariho yarakwiye kuba ari bigatuma ata ishuri.'

Imibare ya Minisiteri y'Uburezi yagaragaje ko mu mwaka w'amashuri wa 2022/2023, abanyeshuri basibiye biyongereye, cyane cyane mu mashuri abanza, aho bavuye kuri 24.6% bagera kuri 30.2%

Hagaragajwe ko nta mwana w'umuswa ubaho ahubwo atsindwa bitewe n'uko ibimufasha kwiga ntabihari
Gashumba Jack, yatangaje ko gahunda ya nzamurabumenyi yimuye abana 4000 bagombaga gusibiramu Bugesera



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bugesera-abana-ibihumbi-bine-bafashijwe-kwimuka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)