Bugesera: Hatangijwe ibikorwa byo gukodesha imashini zihinga zikoresha amashanyarazi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umwaka ushize nibwo Volkswagen yasinyanye amasezerano na Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, agamije gutangiza igerageza ry'imashini z'ubuhinzi zikoresha amashanyarazi ndetse na moto zikoresha amashanyarazi zizajya zijyana umusaruro ku isoko mu bice by'icyaro bitageramo imodoka.

Kuri uyu wa 22 Ukwakira 2024, hatangijwe ku mugaragaro ibikorwa byo gukodesha izi mashini ku bahinzi babyifuza, bikazajya bikorerwa mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera, aho iki kigo gifite icyanya kizajya gitangirwamo izi serivisi.

Iki kigorwa ariko cyakomatanyijwe n'ikindi cyo gushyikiriza Ishuri Rikuru ry'Ubuhinzi n'Ubworozi butangiza ibidukikije [Rwanda Institute for Conservation Agriculture- RICA], imashini yifashishwa mu buhinzi 'MK1 electric tractor' yakozwe na Volkswagen, mu rwego rwo kuyigerageza no kwerekana uburambe bwayo mbere y'uko ishyirwa ku isoko.

Igitekerezo cyo gukora imashini yakwifashishwa mu buhinzi cyaje mu mwaka wa 2021, Inama y'Ubutegetsi ya Volkswagen Group yemeza ko bitangira kugeragezwa.

Iki kigo cyemeza ko bizafasha kongera umusaruro, bikanoroshya inzira yo kuwugeza ku isoko.

Umuyobozi Mukuru wa Volkswagen Rwanda, Serge Kamuhinda, yavuze ko igihe kigeze ngo habeho impinduka, imashini zitangire gukoreshwa mu buhinzi mu Rwanda.

Ati 'Izi mashini zibungabunga ibidukikije kandi ntizikoresha ibikomoka kuri peteroli. Twatangiye ibikorwa byo gukodesha imashini ariko turi no kubaka inyubako nini nyirizina izajya itangirwamo serivisi. Uko ibihe bizagenda bishira, tuzajya twongera imashini hashingiwe ku bikenewe.'

Biteganyijwe ko iyi nyubako izatangira gukorerwamo mu 2025.

Muri Afurika, kuri hegitari 1.000 haboneka imashini zihinga 28 gusa. Ni mu gihe u Buhinde bufite abaturage bajya kungana n'aba Afurika ariko bufite ubutaka bungana na ⅓ cy'ubuhingwa muri Afurika, usanga kuri buri hegitari 1.000 hari imashini 158.

Muri iki gihugu hagurishwa imashini zigera ku 740.000 ku mwaka, mu gihe muri Afurika habarwa imashini 470.000 gusa.

Kamuhinda yavuze ko kuzamura iyi mibare byatanga umusanzu mu kuzamura ubukungu bwa Afurika binyuze mu buhinzi.

Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr. Telesphore Ndabamenye, yahinyuje imvugo y'uko imiterere y'u Rwanda itajyanye n'ikoreshwa ry'imashini mu buhinzi.

Ati 'Buriya no mu misozi miremire cyane irimo amaterasi y'indinganire hashobora gukoreshwa imashini nto za 'Power Tiller'. Uko imisozi iteye bishobora guhuzwa n'ubwoko bw'imashini. Imiterere y'ubutaka igomba kujyana n'ubwoko bw'imashini yaba mu misozi miremire, iringaniye cyangwa ku butaka burambuye.'

Umuyobozi Mukuru wa Ishuri Rikuru ry'Ubuhinzi n'Ubworozi butangiza ibidukikije [Rwanda Institute for Conservation Agriculture- RICA], Dr. Ron Rosati, yagaragaje ko guhabwa imashini itangiza ibidukikije bihura n'umurongo bihaye.

Ati 'Zimwe mu nyungu z'iyi mashini ni uko ikoresha ingufu z'imirasire y'izuba kandi izo ngufu ni zo dukoresha hano muri kaminuza. Zikorerwa iwacu kandi ntizigira imyuka ihumanya, ubwo mu murongo wo kurengera ibidukikije ifite byose bikenewe.'

'Ishobora gukoreshwa mu guhinda bidasatura ubutaka, gutera imbuto, gusaruro n'ahandi henshi.'

Umuyobozi Mukuru wa Volkswagen muri Afurika, Martina Biene, yavuze ko intego ari uko mu gihe uyu mushinga utangiye mu Rwanda waba umaze gushinga imizi, wakwagurirwa no ku Mugabane wa Afurika wose.

Umuyobozi Mukuru wa Volkswagen Rwanda, Serge Kamuhinda, yavuze ko igihe kigeze ngo habeho impinduka, imashini zitangire gukoreshwa mu buhinzi mu Rwanda
Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr. Telesphore Ndabamenye, yavuze ko imashini zihingwa zishobora gukoreshwa mu Rwanda
Umuyobozi Mukuru wa Ishuri Rikuru ry'Ubuhinzi n'Ubworozi butangiza ibidukikije [Rwanda Institute for Conservation Agriculture- RICA], Dr. Ron Rosati, yagaragaje ko guhabwa imashini itangiza ikirere bihura n'umurongo bihaye wo kurengera ibidukikije
Umuyobozi Mukuru wa Volkswagen muri Afurika, Martina Biene, yavuze ko intego ari uko mu gihe uyu mushinga utangiye mu Rwanda waba umaze gushinga imizi, wakwagurirwa no ku Mugabane wa Afurika
Volkswagen Mobility Solutions Rwanda, yagiranye amasezerano y'ubufatanye na Ishuri Rikuru ry'Ubuhinzi n'Ubworozi butangiza ibidukikije [Rwanda Institute for Conservation Agriculture- RICA], ajyanye no kuzamura ubumenyi mu mikoreshereze y'imashini zihinga z'amashanyarazi
Imashini ya 'MK1 electric tractor' ishyikirizwa Ishuri Rikuru rya RICA
RICA yahawe imashini ya 'MK1 electric tractor' ngo iyigerageze mbere yo gushyirwa ku isoko
Hari indi mashini RICA yari isanganywe na yo ikoresha amashanyarazi
Abanyeshuri bahise batangira gukoresha iyi mashini
Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard [Ibumoso]
Umuyobozi Mukuru Ushinzwe amasomo muri RICA, Dr. Olusegun Yerokun [Iburyo]
Hashize imyaka itari mike VW itangiye gushyira mu bikorwa umushinga wo gukora imashini zihinga zikoresha amashanyarazi

Amafoto: Kasiro Claude




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bugesera-hatangijwe-ibikorwa-byo-gukodesha-imashini-zihinga-zikoresha

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)