Bwa mbere, Daniel Ngarukiye yazanye abana yab... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bageze ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Ukwakia 2024, bakirwa n'abo mu muryango wabo, inshuti zirimo itsinda rya Angel na Pamella n'abandi babahaye ikaze mu Rwanda.

Mu bihe bitandukanye, Daniel Ngarukiye yagiye aza mu Rwanda mu bikorwa by'umuziki birimo ibitaramo n'ibindi bikorwa by'umuziki we.

Kuva yava mu Rwanda akarushinga n'umugore we, abana be ntibigeze bamenya imiryango akomokamo, kuko batari barigeze bagera mu Rwanda, cyo kimwe n'umugore we.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Daniel Ngarukiye yavuze ko hari hashize igihe abitegura n'umuryango we kugeza ubwo mu minsi ishize bakoze uko bashoboye bashaka ibyangombwa bibemerera kuza mu Rwanda.

Bivuze ko imyaka umunani yari ishize abagize umuryango we batazi mu Rwanda. Ati 'Ni ubwa mbere nzanye n'umuryango wanjye, abana batatu n'umugore. 

Umwana Mukuru w'umukobwa yitwa Impano, Umuhungu wa kabiri yitwa Mbizihire, umwana wa Gatatu w'umuhungu yitwa Inkumburwa Yanis. Ni ubwa mbere bose bageze mu Rwanda.'

Daniel Ngarukiye n'umuryango we batangiye kuba mu Bufaransa mu 2016. Ari naho abana be batangiriye amashuri, akora akazi n'umuryango we, ariko nta na rimwe bari barigeze bagera mu Rwanda.

Yavuze ko bahisemo gukorera uru rugendo mu Rwanda, mu rwego rwo kwereka abane be inkomoko ye, ndetse no kubakundisha u Rwanda. Ati 'Ni ugusura umuryango ndetse no kubera u Rwanda kugirango bazakure bazi neza ko bagira iyo bavuka.'

Daniel Ngarukiye yaherukaga mu Rwanda muri Nyakanga 2023, icyo gihe nawe hari hashize imyaka irindwi atahakandagira, kuko yahaherukaga mu 2015.

Icyo gihe ku kubiga cy'indege yakiriwe n'abarimo Jules Sentore, Umusizi Tuyisenge Olivier, Ben Nganji, Rukizangabo Shami Aloys, umuririmbyi Audia Intore n'abandi.

Ubwo yari ageze ku kubiga cy'indege yarapfukamye asoma ubutaka, mu rwego rwo kugaragaza urukumbuzi yari afitiye igihugu cye cy'amavuko.

Icyo gihe yabwiye itangazamakuru ati 'Nkijya kurira indege nabanje kurira cyane kubera urukumbuzi numvaga mfite. Maze no kugera i Kigali nishimiye kongera kumva akayaga kaho. Ndishimye cyane. Nyuma y'imyaka irindwi, kongera kwisanga ntabwo byari kubura kunshimisha, niyo mpamvu nahageze nkasoma ubutaka bw'Urwambyaye.'

Ngarukiye ni umwe mu bahanga mu gukirigita inanga u Rwanda rufite. Azwi mu ndirimbo nka 'Uru rukundo', 'Ikibugenge', 'Giramata' n'izindi nyinshi.


Daniel Ngarukiye yazanye abana be n'umugore we gusura u Rwanda nyuma y'imyaka umunani babarizwa mu Bufaransa


Ngarukiye Daniel ku kibuga cy'indege yakiriwe n'abarimo Angel na Pamella babahaye ikaze


Daniel Ngarukiye ari kumwe n'abana be batatu n'umugore we ku kibuga cy'indege


Ngarukiye yavuze ko imyaka umunani yari ishize ari kumwe n'umuryango we bagerageza kuza mu Rwanda


Ngarukiye yavuze ko bagenzwa no gusura ibyiza bitatse u Rwanda, no gusura umuryango we


Muri Nyakanga 2023, ubwo Daniel Ngarukiye yageraga i Kigali yasomye ubutaka

KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO 'BWIZA' YA DANIEL NGARUKIYE

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147677/bwa-mbere-daniel-ngarukiye-yazanye-abana-yabyariye-mu-bufaransa-kubereka-u-rwanda-amafoto-147677.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)