Bwa mbere Gerard Mbabazi yavuze icyamukuye kuri RBA #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Gerard Mbabazi uri mu banyamakuru b'imyidagaduro bafite izina rikomeye mu Rwanda, yasobanuye impamvu nyamukuru yatumye asezera mu kigo cy'Igihugu cy'itangazamakuru, RBA, yari amazemo imyaka 10.

Mu kiganiro Ally Soudy On Air, Mbabazi Gerard yavuze ko gusezera muri iki kigo yatangiye gukorera mu 2014 byaturutse ku kuba yarabonaga atari kuzuza neza inshingano z'akazi bitewe nuko zari zimaze kwiyongera akabona guhuza ibiganiro bye byo kuri YouTube n'ibya televiziyo bidahura kandi bimunaniza cyane ahitamo kumesa kamwe ndetse no gutanga umwanya ku bandi.

Ati 'Abantu benshi bari babizi ko nzasezera mu kwezi kwa Mata, gusa ntibyakunze mpitamo kubishyira muri Nzeri, hari ikiganiro nari mfite cyitwa Zoom In kuri televiziyo narinaragihagaritse kubera ko nari mfite shene ya YouTube nkoraho ikiganiro cyitwa Inkuru Yanjye, kandi byose bikoresha amashusho nkabona kubihuza biri kunanira.'

'Rimwe na rimwe hari ibintu najyaga gushyira kuri YouTube nkabona biri kugongana n'ibyo kuri Televiziyo muri ZoomIn ahandi nkumva bimwe byo kuri Televiziyo nabishyira kuri YouTube, naravuze nti ibi bintu bishobora kuzatuma nkora nabi, reka nsezera nticara hano ntari gutanga umusaruro noneho reka mpe umwanya abandi.'

Gerard Mbabazi yatangiriye umwuga we w'itangazamakuru kuri Radio Huye mu 2008 aho yamaze amezi make muri uwo mwaka agahita atsindira kujya kuba umwe mu banyamakuru ba Radio Salus ya Kaminuza y'u Rwanda yajyagamo umugabo igasiba undi kubera uburyo yari ikunzwe.

Yavuye kuri iyi radio muri 2011 ahita yerekeza mu itangazamakuru ryandika kugeza mu mpera za 2013 ubwo yerekezaga kuri KT Radio aho yavuye mu 2014 yerekeza muri RBA.

Gerard Mbabazi yavuze icyamukuye kuri RBA

RUKUNDO Sulaiman / ISIMBI.RW



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/bwa-mbere-gerard-mbabazi-yavuze-icyamukuye-kuri-rba

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)