CANAL+ yatanze buruse ku bakinnyi ba Kepler WBBC - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igikorwa cyabaye ku wa Kane, tariki 17 Ukwakira 2024 ku cyicaro cya Kepler College i Kinyinya.

Iyi mikoranire igamije gushyigikira abana b'abakobwa bari mu mikino ndetse no gufasha abanyeshuri kuzajya babona amahirwe yo kwimenyereza umwuga muri CANAL+ nk'uko byagarutsweho n'abayobozi ku mpande zombi.

Umuyobozi Mukuru wa CANAL+ Rwanda, Sophie Tchatchoua, yasobanuye iby'aya masezerano.

Yagize ati 'Twasinyanye amasezerano y'uburyo bubiri, ubwa mbere ni ukuzajya duha abanyeshuri amahirwe yo kwimenyereza umwuga, icya kabiri ni ugushyigikira imikino mu bakobwa ndetse n'imyigire yabo. Ni muri urwo rwego twatanze buruse ku bakinnyi batanu ba Kepler WBBC.'

Umuyobozi Mukuru wa Kepler College, Munyampenda Nathalie yavuze ko abikorera bakwiye kugira uruhare muri siporo kuko aribwo izatera imbere.

Ati 'Turashaka ko abikorera bashyigikira siporo y'u Rwanda kuko ni bwo izatera imbere. Turashimira CANAL+ ko yabashyigikiwe kuko aya mafaranga azajya mu kubishyurira amashuri ndetse n'ibindi nkenerwa.'

Yakomeje agira ati 'Twizeye ko aba bakinnyi bazakomeza kuzamura urwego rwabo kuko twabahisemo tubona bafite ahazaza kandi ntekereza ko ubu bagiye kurushaho kuko bazajya bakina babohotse kuko babonye ubamenyera iby'ishuri.'

Gasherebuka Vicky usanzwe ukina muri Kepler WBBC akaba n'umwe mu bahawe iyi buruse, yavuze ko izabafasha gutera imbere mu mikinire yabo ndetse no mu masomo.

Ati 'Iyi buruse twabonye izongera byinshi mu masomo yacu, twiga dushyizeho umwete no mu mikinire kuko tuzi ko inyuma yacu dushyigikiwe. Kepler mutwitege mu mwaka w'imikino utaha.'

Kepler WBBC ni ikipe nshya muri Basketball y'u Rwanda, gusa yagaragaje imbaraga zikomeye kuko mwaka wa yo wa mbere yegukanye umwanya wa gatatu muri Shampiyona ya 2024.

CANAL+ ni sosiyete icuruza amashusho imaze kuba ubukombe mu Rwanda aho izwi cyane mu mikino itandukanye, amakuru, filimi z'ubwoko bwose ndetse n'ibiganiro bitandukanye bikunzwe ku Isi.

Abakinnyi batanu ba Kepler WBBC bahawe buruse na CANAL+ Rwanda
Umuyobozi Mukuru wa CANAL+ Rwanda, Sophie Tchatchoua, yavuze ko ubu bufatanye buzafasha abanyeshuri gutera imbere mu masomo n'imyigire yabo
Umuyobozi Mukuru wa Kepler College, Munyampenda Nathalie yavuze ko abikorera bakwiye kugira uruhare muri siporo kuko aribwo izatera imbere
Gasherebuka Vicky yatangaje ko buruse bahawe igiye kubafasha kwigana no gukinana umwete biruseho
CANAL+ yatanze buruse ku bakinnyi batanu ba Kepler WBBC
Kepler WBBC yabaye iya gatatu mu mwaka wayo wa mbere muri Shampiyona ya 2024



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/canal-yatanze-buruse-ku-bakinnyi-ba-kepler-wbbc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)