Kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Ukwakira 2024, CANAL+ Rwanda yifatanyije n'abaturage b'Akarere ka Kicukiro n'izindi nzego zinyuranye mu muganda rusange wabereye mu Murenge wa Gahanga, mu karere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali. Muri uyu muganda, hatewe ibiti 10,000 mu rwego rwo kurengera ibidukikije.
Muri iki gikorwa cy'Umuganda rusange, Sosiyete imaze kuba ubukombe ku Isi mu gucuruza ibijyanye n'amashusho ya televiziyo, CANAL+ yatanze ubwisungane mu kwivuza ku baturage 884 batishoboye, mu rwego rwo kwita ku mibereho myiza y'abaturage.
Uyu muganda wahurije hamwe abakozi ba CANAL+, abashinzwe umutekano, ndetse n'abayobozi batandukanye baturutse mu nzego z'ubuyobozi. CANAL+ ikomeje kugaragaza uruhare rwayo mu kurengera ibidukikije no kwita ku mibereho myiza y'abaturage.
Canal+ ikoze iki gikorwa nyuma y'iminsi micye ifunguye ishami rishya i Nyabugogo mu kwegereza abanyarwanda ibikorwa byayo. Iri shami ryaje risanga ayandi ari i Remera na Kicukiro, ryitezweho umusaruro mu gutanga serivisi yihuse kandi inoze ku bakiriya bayo.
CANAL+ Rwanda yifatanyije n'abanyarwanda n'izindi nzego zinyuranye mu muganda rusange
CANAL+ yatanze ubwisungane mu kwivuza ku baturage 884 batishoboye