Chriss Eazy abinyujije kurukuta rwe rwa Instagrame yagaragaje ko agiye gutangira ibitaramo by'i Burayi ahereye mugihugu cy'Ububiligi.
Ni ibitaramo kugeza magingo aya Chriss Eazy yamaze kwemeza ko azatangirira mu Bubiligi ku wa 14 Ukuboza 2024 mbere y'uko yerekeza mu bindi bihugu nk'u Bufaransa, Pologne n'ahandi bakomeje ibiganiro.
Iki gitaramo cyemejwe nyuma y'iminsi uyu muhanzi akubutse i Burayi aho bivugwa ko yari yagiye mu biganiro n'abari kubitegura ndetse akaba yaranaboneyeho umwanya wo gusura umukunzi we usanzwe yiga muri Pologne.
Ni ibiganiro byarangijwe na Junior Giti usanzwe ari umujyanama w'uyu muhanzi uherutse ku Mugabane w'u Burayi mu minsi mike ishize aho yavuye arangizanyije n'ubuyobozi bwa Team Production igiye kubafasha gutegura ibi bitaramo.
Ubwo yari i Burayi Junior Giti yagize ati 'Kimwe nakubwira, Team Production hamwe na Franckpson ni bo bari kudutegurira ibitaramo byacu bizenguruka u Burayi, twe icyo dusabwa ni ukuzitabira kandi nkurikije ibyo bari kunyereka ndabona icyizere ko bizagenda neza.'
Byitezwe ko uyu muhanzi azajya gutaramira i Burayi avuye muri Uganda aho afite ibitaramo binyuranye mu ntangiriro za Ugushyingo 2024.
Chriss Eazy uri mu bahanzi bagezweho mu Rwanda ni umwe mu biyambajwe mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival, bimaze iminsi bizenguruka Igihugu mu mijyi itandukanye, bikaba biherutse gusorezwa mu Karere ka Rubavu ku wa 19 Ukwakira 2024.
The post Chriss Eazy agiye guhera mu Bubiligi ibitaramo bye by'i Burayi appeared first on KASUKUMEDIA.COM.
Source : https://kasukumedia.com/chriss-eazy-agiye-guhera-mu-bubiligi-ibitaramo-bye-byi-burayi/