CODACE yamuritse imodoka 12 yaguze binyuze muri Agiserera na I&M Bank (Rwanda) Plc - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni koperative igizwe n'abashoferi 86 batwara imodoka ntoya cyane cyane mu bigo bya Leta aho bahabwa akazi mu gihe hakenewe imodoka zunganira izihasanzwe bitewe n'akazi gahari.

Agiserera na I&M Bank ni gahunda yo gutanga inguzanyo yihariye ku bigo by'ubucuruzi bito n'ibiciriritse byifuza kugura imodoka nshya n'izakoze cyangwa imashini z'ubuhinzi zikishyurwa mu byiciro kandi ku nyungu ntoya.

Umuyobozi Ushinzwe Imibanire y'Ikigo muri I&M Bank (Rwanda) Plc, Rugamba Iddy, mu izina ry'Umuyobozi Mukuru w'iyi banki yizeje abagize CODACE imikoranire ihoraho.

Yagize ati 'Iyi ni intambwe ya mbere. Ni bwo tugitangira kuko I&M Bank izakorana na mwe no mu bindi bikorwa byinshi. Gahunda yacu kuri mwe ni ukugira ngo tubegere mube abakungu kandi tuzabigeraho.'

Yakomeje agira ati "Uyu munsi izi modoka 12 I&M Bank ibashije kubagezaho ntituzifata nk'imikoranire isanzwe ahubwo tubibona nk'ibintu bitanga umusanzu mu muryango mugari mu buzima bwa buri munsi no mu iterambere ry'Igihugu."

Rugamba yabwiye abagize iyo koperative ko muri I&M Bank amarembo akinguye ku bindi bikorwa bateganya ngo ibashyigikire bakomeze kuzamuka mu iterambere.

Umuyobozi Mukuru wa Koperative CODACE, Nkusi Aciel yavuze ko izo modoka bahawe ku nguzanyo ari intambwe ikomeye ku iterambere ry'abagize iyo koperative kandi ko bitari kugerwaho batisunze ikigo cy'imari.

Ati "Mu gushaka abafatanyabikorwa twamenye gahunda ya Agiserera na I&M Bank turayikunda twifuza gukorana na yo. Twagannye banki turaganira barabitwemerera na twe turabyemeranya mu nteko rusange. Izi modoka tugiye kuzijyana mu kazi kandi zigiye guhindura ubuzima bw'abanyamuryango bazihawe."

Nkusi kandi yashimye by'umwihariko uburyo I&M Bank yorohereza abayigana.

Ati "Twebwe kubera turi abacuruzi tureba banki idafata inyungu nyinshi mu kwishyura. Twakoranye n'izindi banki ariko nk'abacuruzi tugenda dukurikira aho bafata inyungu iri hasi kugira ngo dutere imbere kandi muri I&M Bank ni wo mwihariko bafite bizadufasha kwishyura bitatugoye."

Umwe mu bahawe izo modoka, Umutoni Teddy yavuze ko yari amaze imyaka irenga itanu ari umunyamuryango wa CODACE ariko akaba ari bwo abashije guhabwa imodoka yitezeho byinshi nk'umugore.

Ati "Iyi ni intangiriro yo kureba uburyo kwikorera bishoboka. Ni nge mugore wenyine wahawe imodoka mu bantu 12 kandi nanashishikariza abagore bagenzi bange kwitinyuka bagashora bahereye ku bushobozi buke bafite kuko birashoboka."

Imodoka zatanzwe, ni izo mu bwoko bwa Suzuki Ertiga 2024 aho imwe igura abarirwa muri miliyoni 24 Frw zikaba ziriho uruhare rwa buri munyamuryango wa CODACE wayihawe ndetse n'urwa koperative.

Igikorwa cyo guha izo modoka abanyamuryango gifungurwa ku mugaragaro
Rugamba Iddy, mu izina ry'Umuyobozi Mukuru w'iyi banki yizeje abagize CODACE imikoranire ihoraho
Nkusi Aciel yashimye uburyo I&M Bank idasaba inyungu nini ku nguzanyo
Umutoni Teddy yiteze iterambere ku modoka yahawe
Abakora muri I&M Bank bari bitabiriye iki gikorwa
Izi modoka zaguzwe binyuze muri Agiserera na I&M Bank



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/codace-yamuritse-imodoka-12-yaguze-binyuze-muri-agiserera-na-i-m-bank-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)