Diongo utumvikana na Tshisekedi yageneye ubutumwa abamushinje ubugambanyi nyuma y'urugendo i Kigali - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibinyamakuru byo muri RDC byatangaje ko Diongo yageze i Kigali tariki ya 20 Ukwakira 2024, ngo yari muri gahunda yo gushaka kwinjira mu mutwe witwaje intwaro wa M23 ukorera mu Nara ya Kivu y'Amajyaruguru.

Diongo yatangarije ku rubuga nkoranyambaga rwa X ko yagiriye ingendo muri Angola, mu Rwanda, mu Burundi, Uganda na Ethiopia ku cyicaro cy'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yerekana umushinga we wo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC, nyuma y'aho ibiganiro bya Luanda bidatanze umusaruro.

Yagize ati 'Nateye intambwe [njya] muri Angola, mu Rwanda, mu Burundi, Uganda na Addis Abeba (Afurika Yunze Ubumwe], nsobanura umushinga wanjye w'amahoro nyuma y'aho ibya Luanda ntacyo bitanze.'

Uyu munyapolitiki uhamya ko imbaraga z'igisirikare zidashobora gukemura ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa RDC, yagaragaje ko kugirira urugendo i Kigali atari ubugambanyi, cyane ko inzira zihuza ibi bihugu zitigeze zifungwa.

Ati 'Niba urugendo i Kigali ari nk'ubugambanyi, ni ukubera iki ishuri ry'Abanye-Congo rikiri i Kigali, aho abana bakora ibizamini bya Leta? Kubera iki Abanye-Congo bagera ku 2000 bajyayo ntibashinjwe ubufatanye? Kubera iki dipolomasi n'u Rwanda itahagaze? Kubera iki imipaka ya RDC n'u Rwanda itafunzwe?'

Diongo yibukije ko Ambasade ya RDC mu Rwanda igifunguye, kandi ko Ambasaderi w'igihugu cyabo atigeze yirukanwa mu Rwanda, amenyesha abamushinje ubugambanyi ko buri wese afite uburenganzira bwo kujya aho ashaka.

Yagize ati 'Buri Munye-Congo afite uburenganzira bwo gukorera ingendo aho ashaka. Ndi mu bukangurambaga bwo gusobanura, guhuza no gukangura umutimanama bugamije amahoro muri RDC. Ndi umuntu utavuga rumwe n'ubutegetsi wamaramaje ariko w'umunyamahoro. Ndwanira demokarasi.'

Diongo uyobora ishyaka MLP (Mouvement Lumumbiste Progressif), yahungiye mu Bubiligi muri Kamena 2024, nyuma y'iminsi 20 afunzwe n'urwego rwa RDC rushinzwe ubutasi.

Umunyamategeko Me Alexis Deswaef yatangaje ko Diongo yakorewe iyicarubozo mu gihe yari afungiwe muri kasho y'urwego rw'ubutasi, asobanura ko bamaze gutanga ikirego mu Bubiligi kugira ngo bukurikirane umuyobozi warwo, Gen Maj Christian Ndanywel, kuko afite ubwenegihugu bwabwo.

Franck Diongo yatangaje ko ari muri gahunda yo gushaka amahoro kandi ko yageze mu bihugu byinshi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/diongo-utumvikana-na-tshisekedi-yageneye-ubutumwa-abamushinje-ubugambanyi-nyuma

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)