Donald Kaberuka yahagarariye Perezida Kagame mu gushyingura Tito Mboweni - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri Tito Mboweni wabaye kuri iki Cyumweru tariki 20 Ukwakira 2024, mu Ntara ya Lipompo aho akomoka.

Ni umuhango witabiriwe n'abarimo Donald Kaberuka na Ambasaderi w'u Rwanda muri Afurika y'Epfo, Emmanuel Hategekimana.

Donald Kaberuka abinyujije kuri X yavuze ko 'Mu gushyingura Tito Mboweni, nagejeje ubutumwa bwo kwihanganisha bwa Perezida Kagame ku muryango n'abaturage ba Afurika y'Epfo.'

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 12 Ukwakira 2024 nibwo hamenyekanye inkuru y'uko Tito Mboweni wabaye Minisitiri w'Imari muri Afurika y'Epfo yitabye Imana ku myaka 65, azize uburwayi.

Perezida Paul Kagame ni umwe mu bagaragaje ko bababajwe n'urupfu rw'uyu mugabo wari inshuti y'akadasohoka y'u Rwanda.

Mu butumwa yashyize kuri X, Perezida Kagame yagize ati 'Ndihanganisha umuryango n'inshuti za Tito Mboweni, Perezida Cyril Ramaphosa, Guverinoma n'abaturage ba Afurika y'Epfo. Tito Mboweni yari ijwi rikomeye rya Afurika ndetse yaharaniye ukwihuza k'umugabane."

"Inama ze zari ntagereranywa mu gukora amavugurura y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ndetse mu myaka ya vuba yashyize imbaraga ze mu gushyira mu bikorwa aya mavugurura nk'Umuyobozi w'ikigega cy'uyu muryango cy'amahoro. Ibigwi bye bizakomeza kubaho no mu bisekuruza bizaza.'

Tito Mboweni ni umwe mu banyepolitike bari bakomeye kandi bafite amateka ahambaye mu gihugu cye. Yamenyekanye cyane kubera kurwanya ubutegetsi bw'abazungu bwa Apartheid ubwo yari akiri umunyeshuri.

Uyu mugabo yabonye izuba ku wa 16 Werurwe mu 1959, mu gace ka Tzaneen mu Ntara ya Limpopo. Ni we wari muto mu bavandimwe be batatu.

Ku Banyarwanda Tito Mboweni yamenyekanye nk'inshuti y'akadasohoka y'u Rwanda kugeza ku mwuka we wa nyuma.

Mu bihe bitandukanye Tito Mboweni yakunze gushima iterambere ry'u Rwanda ndetse rimwe na rimwe akarutangaho urugero nk'igihugu Afurika y'Epfo akomokamo ikwiriye kwigiraho.

Donald Kaberuka yahagarariye Perezida Kagame mu gushyingura Tito Mboweni



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/donald-kaberuka-yahagarariye-perezida-kagame-mu-gushyingura-tito-mboweni

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)