Dr. Uwicyeza yasubije Minisitiri w'Intebe wa Ireland wahindanyije amasezerano y'u Rwanda n'u Bwongereza - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo yari mu nama y'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi, yiga ku kibazo cy'abimukira iri kubera i Bruxelles, Minisitiri w'Intebe wa Ireland, Simon Harris yumvikanye anenga cyane amasezerano u Bwongereza bwigeze kugirana n'u Rwanda agamije kurwoherezamo abimukira binjiye muri icyo gihugu binyuranyije n'amategeko.

Kimwe mu biri kuganirwaho muri iyi nama ni uburyo hashyirwaho ibigo bizajya byoherezwamo abimukira bashaka kujya mu bihugu biri muri EU, akaba ariho ubusabe bwabo bukurikiranirwa. Ibi bigo bigomba kubakwa hanze y'uyu muryango.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, Minisitiri w'Intebe Simon Harris yumvikanye agereranya ibi bigo n'amasezerano u Rwanda rwari rufitanye n'u Bwongereza ku bimukira.

Ati 'Ntabwo nigeze nemeranya na buri kimwe mu masezerano y'u Rwanda, mvugishije ukuri yari ubujiji bukomeye. Nta musaruro byatanze mu byukuri, nta kintu na kimwe yabyaye. Njye nabonaga ko atubahirije na gato umurenganzira bwa muntu. Tugomba kwitonda kugira ngo urwo rugero rubi rutazitiranywa n'ibyo EU iri kugerageza gukora.'

Mu bagize icyo bavuga kuri iyi mvugo ya Minisitiri w'Intebe Simon Harris harimo n''Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere, Dr. Uwicyeza.

Ati 'Ibi babyita kwinangira Simon. Nugera mu cyiciro cyo kwemera ukuri kw'ibintu uzabona ko hari byinshi byo kwigira k'u Rwanda, iyo gahunda y'ibigo byo kujyanamo abimukira niba yageze ku ntego.'

It's called denial, Simon. When you reach the acceptance phase you will realize there is much to learn from Rwanda if the 'deportation hubs' are to be successful.

EU deportation hubs not the same as 'stupid' UK Rwanda policy, Simon Harris says https://t.co/QQNoZj0qZq

â€" Doris 🇷🇼 (@DodoPicard) October 17, 2024

Mbere yo kugirwa Umuyobozi wa RGB, Dr. Uwicyeza Picard ni umwe mu bakoze kuri aya masezerano y'u Bwongereza n'u Rwanda cyane ko yari Umuhuzabikorwa ushinzwe Ishyirwa mu Bikorwa ry'Amasezerano y'Ubufatanye mu Iterambere ry'Ubukungu no kwita ku Bimukira.

Ubwo yari muri uyu mwanya, yigeze kuvuga ko imwe mu mpamvu zatumye aya masezerano adatanga umusanzuro, ari uburyo yasobanuwe nabi n'abantu bamwe, bituma iyi gahunda yose yumvikana nabi ndetse benshi batangira kuyirwanya.

Amasezerano hagati y'u Bwongereza n'u Rwanda yo kurwoherezamo abimukira yashyizweho umukono bwa mbere mu 2022, aza kuvugururwa mu Ukuboza 2023 hongerwamo zimwe mu ngingo zari zigamije kuziba ibyuho byagaragajwe n'Urukiko rw'Ikirenga mu Bwongereza.

Gusa kuva habaho impinduka muri Guverinoma y'iki gihugu ku wa 5 Nyakanga 2024, Minisitiri w'Intebe mushya, Sir Keir Starmer, yavuze ko ibyo kohereza abimukira mu Rwanda bigomba guhagarara hagashakwa ibindi bisubizo.

Minisitiri w'Intebe wa Ireland, Simon Harris yumvikanye anenga cyane amasezerano u Bwongereza bwigeze kugirana n'u Rwanda ku bimukira
Dr. Uwicyeza Doris Picard yasubije Minisitiri w'Intebe wa Ireland wahindanyije amasezerano y'u Rwanda n'u Bwongereza ku bimukira



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dr-uwicyeza-yasubije-minisitiri-w-intebe-wa-ireland-wahindanyije-amasezerano-y

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)