Drama T, Mudra D na Alyn Sano bagiye guhurira... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Drama T yumvikana cyane mu bitangazamakuru byo mu Rwanda muri iki gihe binyuze mu ndirimbo zirimo nka 'Kosho', 'Itamporize' n'izindi. Ni mu gihe Mudra D muri iki giha agezweho binyuze mu ndirimbo zirimo nka 'Hoozambe' yakoranye na D Star imaze kurebwa inshuro zirenze Miliyoni 7.7. 

Ni ubwa mbere bombi bazaba bahuriye mu gitaramo, hagamijwe gutaramira Abanyarwanda. Drama T ariko amaze iminsi mu bitaramo mu bihugu byageze mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, byanatumye yiyemeza no gutaramira mu Mujyi wa Kigali. 

Yifashishije konti ye ya Instagram, yagaragaje ko ku wa Gatandatu tariki 2 Ugushyingo 2024, ari kumwe na Mudra D bazasigira abanya-Kigali ibyishimo. Bombi bazataramira Wakanda Villa, kandi SKOl yateye inkunga iki gikorwa binyuze mu kinyobwa cya Skol Malt. Â 

Ariko kandi Mudra D azanataramana na Alyn Sano mu gitaramo kizaba ku wa 1 Ugushyingo 2024. Alyn Sano amaze iminsi muri Kenya mu bikorwa bigamije kumenyekanisha amashusho y'indirimbo ye nshya 'Tamu Samu' aherutse gushyira ku isoko. 

Uyu mukobwa kandi ari ku rutonde rw'abahanzi barenga 15 bategerejwe kuririmba mu iserukiramuco 'Twaje Fest' rizaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Ukwakira 2024 kuri BK Arena.

 Drama T yatangiye guhangwa amaso muri Kigali nyuma y'uko ashyize hanze indirimbo 'Madamu' yakunzwe mu buryo bukomeye.

Muri Nzeri 2023, yegukanye igikombe cy'umuhanzi mwiza mu Burundi mu bihembo bya East African Arts Entertainment. Kandi muri Nyakanga 2023 yakoreye igitaramo gikomeye mu Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu.

Ni umwe mu bahanzi bo mu Burundi bagaragaza bashyize imbere gukora umuziki wubakiye ku mudiho wa Afrobeat.

Ssebunya Alfa [Mudra D Viral yinjiye mu muziki ashyira imbere gukora cyane injyana ya Afro Pop. Bimwe mu binyamakuru byo muri Uganda, bivuze ko ariwe uri inyuma y'indirimbo zose zikunzwe muri Uganda zubakiye ku mudiho wa Dancehall nyuma ya Afro Pop.

Uyu musore yatangiye umuziki ari Producer akorera indirimbo abahanzi banyuranye, ariko igihe kimwe cyageze yiyemeza kuba umuhanzi.

Yigeze kuvuga ko n'ubwo yakoreye indirimbo abahanzi banyuranye ariko ntiyigeze azibagurisha.

Uyu musore w'imyaka 25 amaze gushyira ku isoko indirimbo nka "Bwotyo," "Bar Love," "Boss ft. Cindy," "Nkuwulira' yakoranye na Karole Kasiita," "Onzinya," "Kimuli kyange," n'izindi.


Drama T yatangaje ko ari mu myiteguro yo gukorera igitaramo cya mbere i Kigali


Mudra yakunzwe mu ndirimbo zinyuranye zituma atumirwa mu bitaramo binyuranye hirya no hino 


Alyn Sano azahurira ku rubyiniro na Mudra D ugezweho muri Uganda muri iki gihe



 Â 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'KOSHO' YA DRAM T

">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO YA MUDRA D NA D STAR

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148061/drama-t-mudra-d-na-alyn-sano-bagiye-guhurira-mu-gitaramo-i-kigali-148061.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)