Dukeneye kunoza politike n'imiyoborere yacu - Perezida Kagame ku bayobozi ba Afurika - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ingingo Umukuru w'Igihugu yagarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 9 Ukwakira 2024, ubwo yatangizaga inama izwi nka 'Biashara Afrika'. Iyi nama igamije guteza imbere ubucuruzi n'ubuhahirane hagati y'ibihugu bya Afurika binyuze mu Isoko Rusange rya Afurika (AFCFTA).

Ni inama yitabiriwe n'abanyacyubahiro batandukanye barimo Mahamadou Issoufou wabaye Perezida wa Niger, Umuyobozi wungirije wa Komisiyo y'Umuryango w'Ubumwe bwa Afurika, Monique Nsanzabaganwa, Minisitiri w'Intebe w'Ubwami bwa Eswatini, Russell Dlamini n'abandi.

AFCFTA ni ryo soko ryagutse ku Isi rihuza ibihugu 54 byo mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe n'indi miryango y'ubukungu itandukanye.

Kugeza ubu ibihugu 47 ni byo byamaze kwemeza ayo masezerano, mu gihe u Rwanda ruri mu bihugu birindwi bya mbere byamaze gutangira gukora ubucuruzi binyuze muri ayo masezerano rusange.

Iyi nama igamije kurebera hamwe uburyo ibihugu bya Afurika byarushaho kubyaza umusaruro aya masezerano binyuze mu gukorana ubucuruzi.

Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda mu Rwanda, Prudence Sebahizi yavuze ko ari ishema kuba u Rwanda rwakiriye iyi nama cyane ko gahunda y'Isoko rusange rya Afurika ariho yatangiriye mu 2018.

Yavuze ko Biashara Afrika ari urubuga rukomeye rw'ibiganiro n'ubufatanye hagati y'abakora ubucuruzi n'izindi nzego zitandukanye ku Mugabane wa Afurika.

Umunyamabanga Mukuru w'Isoko Rusange rya Afurika, Wamkele Keabetswe Mene, yavuze ko iyi nama ari ingenzi cyane kuri ba rwiyemezamirimo bo muri Afurika.

Ati 'Ni iby'agaciro gakomeye kuri twe kugaruka i Kigali mu Rwanda muri iyi nama ya kabiri ya Biashara Afrika […] Ndashimira Perezida Paul Kagame na Guverinoma ayoboye ku bwo kwakira 'Biasha Afrika' ifasha nk'urubuga rukomeye mu kunganira n'urwego rw'abikorera muri Afurika by'umwihariko ibigo bito n'ibiciriritse na barwiyemezamirimo b'urubyiruko.'

Yakomeje avuga ko isoko rusange rya Afurika ari amahirwe yo kurwanya ubukene bukigaragara ku mugabane wa Afurika banyuze mu gukorana.

Ati 'Abanyafurika barenga miliyoni 400 babayeho mu bukene bakomeye, ubucuruzi no kugera ku masoko mashya ni ingenzi kuri twe ngo tubashe kugabanya ubukene, isoko rusange rya Afurika riha Abanyafurika amahirwe yo kuva mu bukene binyuze mu bucuruzi, iyo dushyize imbaraga zacu mu bijyanye no kwihuza mu bukungu no gushyiraho imikorere ya Afurika nk'isoko rimwe rusange, nemera ko nk'Abanyafurika tuba twiyongereye amahirwe yok urwanya ubukene bukabije.'

Dukeneye kunoza politike n'imiyoborere yacu

Perezida Kagame yavuze ko ibyakozwe byose mu kunoza imikorere y'Isoko Rusange rya Afurika bishimangira ubushake uyu mugabane ufite mu gukorana no gushaka ibisubizo by'ibibazo biwugarije.

Yavuze ko koko Afurika ifite ubushobozi bwo gukemura Ibibazo ifite, gusa ashimangira ko kugira ngo bigerweho hari icyo abayobozi basabwa.

Ati 'Afurika ifite ubushobozi bwo kunga ubumwe mu gukemura Ibibazo byacu, ariko Ndasaba Abayobozi bacu kumva ko bimwe mu bintu bitwitambika bitagoye gukemura, ntabwo bikwiriye gukomeza kuba ikibazo, dukwiriye gukemura Ibibazo biri muri politike yacu, imiyoborere yacu kandi Byose bitangirira ku myumvire no kugira Icyerekezo gisobanutse.'

Perezida Kagame yagaragaje ko kimwe mu bintu bitumvikana kugeza uyu munsi ari uburyo Abaturage ba Afurika bagorwa no kugenderanirana.

Ati 'Kuki hakwiriye kubaho Ikintu nk'icyo, kuki hatabaho urujya n'uruza rw'abantu mu bwisanzure ndetse n'urw'ibicuruzwa na serivisi, kubera iki? Kubera iki abaturage b'igihugu kimwe badashobora kwambuka imipaka bajya mu kindi gihugu cyo hirya no hino ku Mugabane nta nkomyi? Ikibazo ni ikihe? Birangira twemeranyije ko turi abavandimwe, turi abantu bamwe, bakeneye ibintu bimwe ariko bikarangira tubuze uru rujya n'uruza rw'abantu rukozwe mu bwisanzure. Ndavuga urujya n'uruza rwo kurenga imipaka ariko hari n'abantu batagenda imbere mu mipaka yabo mu bwisanzure, kandi ibyo byose ni politike ikwiriye kunozwa kandi tugomba kuyinoza.'

Kugeza ubu u Rwanda rwatangiye kubyaza umusaruro amahirwe y'Isoko Rusange rya Afurika aho rwohereza hirya no hino muri Afurika ibicuruzwa birimo ikawa, icyayi, amavuka akomoka kuri avoka, ubuki n'ibindi binyuranye.

Umuyobozi wungirije wa Komisiyo y'Umuryango w'Ubumwe bwa Afurika, Monique Nsanzabaganwa, yavuze iyi nama ishimangira ubushake bw'umugabane wa Afurika bwo guhuza isoko.

Yavuze ko kuba Afurika ituwe n'abantu hafi miliyari ebyiri ari amahirwe akomeye akwiriye kubyaza inyungu mu bijyanye n'ubucuruzi.

Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Musoni Paula, aganira na mugenzi we w'ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore
Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, Francis Gatare, aganira na bamwe mu bitabiriye iyi nama
Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Musoni Paula, aganira na mugenzi we w'ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore, uw'ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana n'uw'ubuhinzi n'ubworozi, Dr. Ildephonse Musafiri
Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda, Benjamin Mutimura, hamwe n'Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Makolo
Minisitiri w'Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana hamwe na Minisitiri w'Ububatera, Dr Emmanuel Ugirashebuja
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva ni umwe mu bitabiriye inama ya Biashara Afrika
Minisitiri w'Intebe w'Ubwami bwa Eswatini, Russell Dlamini yitabiriye iyi nama
Mahamadou Issoufou wabaye Perezida wa Niger yashimiwe uruhare yagize mu ishyirwaho ry'Isoko Rusange rya Afurika
Perezida Kagame yavuze ko ibyakozwe byose mu kunoza imikorere y'Isoko Rusange rya Afurika bishimangira ubushake uyu mugabane ufite mu gukorana no gushaka ibisubizo
Perezida Kagame yagaragaje ko kimwe mu bintu bitumvikana kugeza uyu munsi ari uburyo Abaturage ba Afurika bagorwa no kugenderanirana.
Visi Perezida wa Komisiyo y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, Dr Nsanzabaganwa Monique, yitabiriye iyi nama

Amafoto: Niyonzima Moses & Habyarimana Raoul




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dukeneye-kunoza-politike-n-imiyoborere-yacu-perezida-kagame-ku-bayobozi-ba

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)