Ni itsinda ry'abashoramari mu ngeri zitandukanye biganjemo abahagarariye ibigo byashinze imizi muri Afurika, bageze mu Rwanda bagamije kureba amahirwe ahari babyaza umusaruro.
Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda, Hannington Namara, yagaragaje ko bahisemo kuzana aba bashoramari kuko bashyize imbere gahunda zifasha guteza imbere ubucuruzi n'ishoramari mu Rwanda no muri Afurika.
Yahamije ko bahuza abashoramari b'ibihugu bitandukanye ngo barusheho gusangira amakuru n'ubunararibonye kandi banashore imari mu bikorwa bihari.
Ati 'Equity Group yahisemo kuba umusemburo w'iterambere ry'ishoramari n'ubucuruzi ku mugabane wose, tunawuhuza n'Isi yose muri rusange ari na yo mpamvu tugira uruhare muri gahunda nk'izi. Twifuza guhuza akarere n'Isi yose.'
Namara yagaragaje ko bamaze kugera mu bihugu byose bigize Afurika y'Iburasirazuba no muri 25 bya Afurika yose ku buryo mu bihe biri imbere bashobora no kugera ku isoko ry'u Buhinde bagakomeza kugira uruhare mu iterambere ry'ishoramari.
Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere RDB, rwaberetse ko icyerekezo igihugu gifite cyo kugira ubukungu buciriritse mu 2035 no kuba kimwe mu bihugu bikize mu 2050 bizagirwamo uruhare n'ishoramari ry'abikorera barimo n'abakora ishoramari mvamahanga.
Imwe mu mishinga migari bagaragarijwe ishobora gushorwamo imari harimo uwa Gabiro Agri-Business Hub ukorerwa mu Karere ka Nyagatare, Kigali Innovation City n'ibindi bikorwa bigamije kwihutisha iterambere ry'igihugu.
Kamlesh Samaliya ushinzwe iterambere ry'ubucuruzi muri Ecozen yabwiye IGIHE ko bageze mu Rwanda kugira ngo barebe niba batangira kugeza ku isoko ibikoresho bikonjesha umusaruro ukomoka ku buhinzi n'ubworozi hifashishijwe imirasire y'izuba.
Ati 'Ubu naje kureba uko twatangira kuzana ububiko bw'ibintu bukonjesha hifashishijwe imirasire y'izuba ndetse na moteri zikogota amazi zikoresha imirasire y'izuba ku isoko ry'u Rwanda.'
Kamlesh yahamije ko mu gihe hazaba habonetse abantu benshi bifuza gukoresha ububiko bwabo mu kubungabunga umusaruro ukomoka ku buhinzi n'ubworozi nta kabuza bashobora kwagurira ibikorwa byabo mu Rwanda.
Abahinde bafite imishinga 3000 mu Rwanda. Ibyo bigo byose bikururwa n'ubushake bw'abayobozi b'ibihugu byombi n'uburyo u Rwanda rworohereza ishoramari kuko ruza mu bihugu bya mbere ku mugabane wa Afurika.
Raporo y'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere mu Rwanda, RDB igaragaza ko mu 2023 u Buhinde bwayoboye ibindi bihugu byashoye imari nini mu Rwanda, aho yabarirwaga agaciro ka miliyoni 175.2$.
Amafoto: Herve Kwizera