Fatakumavuta yasubikishije urubanza rwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Fatakumavuta usanzwe ari umunyamakuru wa Isibo FM binyuze mu kiganiro 'Isibo Radar' yitabye Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro, kuri uyu wa Kane tariki 31 Ugushyingo 2024.

Mu rukiko, Umunyamategeko yasabye ko urubanza rw'umukiriya we rusubikwa kubera ko batabonye dosiye muri sisiteme ngo bategure urubanza. Urukiko rwanzuye ko urubanza rwe ruzakomeza tariki 5 Ugushyingo 2024.

Umunyamategeko yavuze ko bamenyeshejwe itariki yo kuburana ku wa 30 Ukwakira 2024, ariko ntibabashije kubona dosiye yari kubafasha gutegura urubanza ku ifunga n'ifungurwa ry'agateganyo.

Umushinjacyaha ariko yavuze ko ibivugwa n'uruhande rw'uregwa nta shingiro bifite. Ariko yongeraho ko bafite uburenganzira bwo gusaba ko rusubikwa.

Umunyamategeko yavuze ko bakeneye igihe cyo kwitegura no guhabwa dosiye, cyane ko ibyaha Fatakumavuta akurikiranyweho bishobora kumujyana muri gereza, ari nayo mpamvu bagomba kwitegura kugirango bazaburane kuri buri kimwe, kuko hari ibyaha byagiye byongerwa muri dosiye.

Urukiko rwafashe umwanzuro w'uko urubanza ruzaburanishwa ku wa Kabiri tariki 5 Ugushyingo 2024. 

Ku wa 18 Ukwakira 2024, ni bwo Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Sengabo Jean Bosco uzwi nka 'Fatakumavuta', akurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha imvugo zishyamiranya abantu mu myidagaduro, gutukana mu ruhame no kubuza amahwemo hifashishijwe imbuga nkoranyambaga.

Icyo gihe, Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yabwiye InyaRwanda ko Fatakumavuta yafashwe 'nyuma yo kwihanangirizwa inshuro yinshi ndetse agirwa inama ariko ahitamo kwinangira.'

Uyu mugabo yatawe muri yombi nyuma y'iminsi yari ishize, bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, bahererekanya amashusho ye 'yibasira umuryango wa Meddy n'umugore we Mimi', ndetse bamwe bagiye bagaragaza ko bitari bikwiriye.

Murangira yavuze ko abakoresha imbuga nkoranyambaga bakwiriye kubahiriza amategeko mu rwego rwo kuzibyaza umusaruro, aho kubiba urwango no kugumura abantu.

Ati 'RIB irasaba abantu gukoresha imbuga nkoranyambaga bubahiriza amategeko kuko kugira imbuga nkoranyambaga wigengaho ntabwo biguha ubudahangarwa bwo kuba utakurikiranwa mu gihe wishe amategeko.'

Arakomeza ati 'Ntabwo imbuga nkoranyambaga zibereyeho ngo zikoreshwe ibyaha, ahubwo zigomba gukoreshwa zibyazwa umusaruro kuko amahirwe arimo ni menshi.' 


Fatakumavuta yasabye ko urubanza rwe rusubikwa kuko batabonye ikirego 


Umunyamategeko wa Fatakumavuta yavuze ko basaba igihe gihagije cyo gutegura uru rubanza



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/148204/fatakumavuta-yasubikishije-urubanza-rwe-148204.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)