FERWACY yashimiye abakinnyi batwaye imidali muri shampiyona Nyafurika y'Amagare #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Mbere, ubuyobozi bw'ishyirahamwe ry'umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda, FERWACY bwakiriye ku meza abakinnyi bavuye muri shampiyona y'Afurika muri Kenya.

Muri uyu muhango wari uyoboww na Prezida wa FERWACY, Ndayishimiye Samson yashimye uko bitwaye muri iri rushanwa ryakinwe hagati ya tariki ya 09 kugeza juya 13 Ukwakira 2024.

Muri iyi shampiyona y'Afurika yabereye muri Kenya Rwanda rwegukanye umudari wa zahabu Nk'ikipe ivanze (Mixed Relay), umudari wa Silva mu Bagore batarengeje imyaka 23 (Women U23 Road Race).

Begukanye kandi umudari wa bronze mu cyiciro cy'abagore (Women Elite & Men U23 Road Race).

Iyi kipe y'u Rwanda ikomeje gukina amarushanwa atandukanye yitegura gukina shampiyona y'isi izabera mu rwanda 21-28 nzeli 2025.

Nubwo habonetse umusaruro mwiza ku banyarwanda, basabye ko haboneka ubufasha bwo kubona amagare agezweho mu rwego rwo kongera umusaruro.

Kuri ibi byifuzo by'abakinnyi niho umuyobozi wa FERWACY, Ndayishimiye Samson yashimye uko bitwaye abasezeranya ko bagiye gushakira umuti zimwe mu mbogamizi bahuye nazo.

The post FERWACY yashimiye abakinnyi batwaye imidali muri shampiyona Nyafurika y'Amagare appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/ferwacy-yashimiye-abakinnyi-batwaye-imidali-muri-shampiyona-nyafurika-yamagare/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ferwacy-yashimiye-abakinnyi-batwaye-imidali-muri-shampiyona-nyafurika-yamagare

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)