FIA yemeje ko Marburg itazakoma mu nkokora inama yayo izabera i Kigali - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi nama ya FIA izaba ku wa 13 Ukuboza 2024, ijyana n'ibindi bikorwa by'iri shyirahamwe birimo no gutanga ibihembo ku bitwaye neza muri shampiyona zikomeye zirimo na Formula 1. Izahurirana kandi no kwizihiza imyaka 120 FIA imaze.

Kubera icyorezo cya Marburg cyagaragaye mu Rwanda muri iyi minsi, hari bamwe batangiye kugira impungenge ko uyu muhango waba utakibaye, cyane ko hari ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika byamaze gushyiraho amabwiriza asaba abaturage babyo kwigengesera kujya mu Rwanda.

Umuvugizi wa FIA, yatangaje ko kugeza ubu gahunda y'iyi nama n'ibirori byo gutanga ibihembo bizabera i Kigali bikomeje.

Ati 'Turi gukurikiranira hafi uko ibintu bihagaze ku bufatanye na Minisiteri y'Ubuzima mu Rwanda. Kugeza ubu turakomeje nk'uko twabiteguye.'

Mu gihe cy'iminsi itandatu kuva tariki ya 9 kugeza ku ya 14 Ukuboza 2024, hazaba hari kuba ibikorwa bitandukanye bigendanye n'imikino yo gusiganwa mu modoka n'iterambere ryayo.

FIA kandi yamaze gutangaza ko usibye gutanga ibihembo ku bitwaye neza, izagenera ishimwe abanyabigwi mu mikino itandukanye mu mikino itegura, bigendanye n'uko izaba iri kwizihiza imyaka 120 imaze ibayeho.

Usibye aba nk'uko bisanzwe FIA ihemba amakipe meza ndetse n'ibigo byahize ibindi mu gukora imodoka nziza zo mu marushanwa.

Mu kiganiro Minisitiri w'Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana aherutse kugirana n'abanyamakuru, yavuze ko nubwo mu Rwanda hamaze kugaragara iki cyorezo giterwa na virusi ya Marburg, ibikorwa bitandukanye birimo n'inama bitazakomwa mu nkokora.

Ati 'Hari inama ziri kuba [...] Iki cyorezo turi kukigenzura abantu bari kuza mu Rwanda kwitabira inama. Hari ingamba zafashwe mu gukurikirana abanduye iyi ndwara bari mu bitaro bibiri[…] Ntabwo tubona impamvu yo kwirinda ingendo cyangwa guhagarika inama.'

Ku wa 27 Nzeri 2024 nibwo abarwayi ba mbere bagaragaye mu Rwanda. Amakuru agaragaza ko abamaze gupfa ari 14, abari kuvurwa ni 29, abakize ni 18. Abamaze kwandura muri rusange ni 61.

Ishyirahamwe ry'Umukino w'Imodoka ku Isi (FIA) ryatangaje ko rikomeje gahunda yaryo yo gutegura Inteko Rusange yayo n'umuhango wo gutanga ibihembo ku bakinnyi bitwaye neza bizabera i Kigali



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/fia-yemeje-ko-marburg-itazakoma-mu-nkokora-inama-yayo-izabera-i-kigali

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)