Gakenke: Abagabo babiri bafatanywe magendu y'imyenda bapakiranye n'amashu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba bagabo bafatiwe mu Karere ka Gakenke muri Santere ya Gakenke mu ijoro ryo ku wa 29 Ukwakira 2024, bivugwa ko umwe afite imyaka 30 undi akagira 31. Bafashwe na Polisi ubwo yabahagarikaga ikababaza ibyo batwaye bakababwira ko ari amashu, basabwa gukuraho ihema bari batwikirije bagasanga ayo mashu bayarengeje ku mabalo 40 y'imyenda ya caguwa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yemeje aya makuru avuga ko abafashwe nabo ubwabo bahise babyiyemerera bakajya gucumbikirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ikorera mu Gakenke.

Yagize ati "Iriya modoka yaje iturutse mu Karere ka Rubavu igeze mu Gakenke abapolisi barayihagarika bababajije ibyo bapakiye kubera ko yari itwikiriye, bavuga ko ari amashu, ni bwo babasabye gukuraho ihema yari itwikirije basanga ya mashu bayarengeje ku mabalo 40 y'imyenda ya caguwa."

SP Mwiseneza yibukije abaturage ko Polisi y'Igihugu ihora iri maso kuko inzira zose bakoresha binjiza magendu mu gihugu zizwi kandi abazigerageza babatahura kandi amategeko akabahana, ashimira imikoranire myiza bafitanye n'abaturage kuko babafasha gutahura abanyabyaha.

Ati "Turabagira inama rero yo kubivamo bagakora ibyemewe kuko nta kindi bazabikuramo uretse ibihombo birimo no kuba bafungwa imiryango yabo ikahazaharira. Turashimira kandi abaturage bamaze kumva ko kurwanya ibyaha ari ubufatanye bakadufasha mu kuduha amakuru yo gutahura abakomeje kwijandika mu byaha."

Hagendewe ku Itegeko ry'Umuryango w'Afurika y'Iburasirazuba (EAC), mu ngingo yaryo ya 199 ivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu na yo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n'ibihumbi bitanu by'amadolari y'Amerika (US$ 5000).




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gakenke-abagabo-babiri-bafatanywe-magendu-y-imyenda-bapakiranye-n-amashu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)