Gakenke: Gare yari itegerejwe imyaka itari mike yatangiye kubakwa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Akarere ka Gakenke ni kamwe mu dukungahaye cyane ku buhinzi kuko usanga abatari bake baturuka i Kigali, Musanze na Rubavu bakajya guhahira mu isoko rya Gakenke usangamo imyaka yose ifite umwimerere ku bwinshi kandi ibiciro byaho abenshi bakabyibonamo, bagahaha banezerewe.

Ni Akarere gafite isoko usangamo ibijumba, imyumbati, amateke, ibitoki, ibirayi, ibigori n'ibihaza ku bwinshi, wagera ku mbuto ugasanga ni iwabo w'inanasi n'amatunda, hakiyongeraho n'imboga z'ubwoko bwose n'ibisheke, bigatuma kagira umwihariko mu kugira ibiribwa ku bwinshi.

Ibi bituma abantu benshi baba bifuza kugura ibiribwa by'umwimerere bahayoboka ku buryo kubona aho guparika byari ingorabahizi cyane cyane mu minsi y'isoko. Hari bamwe wasangaga bahutazwa n'ibinyabiziga bikabakomeretsa, abandi bakibwa kubera umuvundo w'abashaka imodoka harimo n'ababuraga ibyo bahashye byitiranyijwe n'iby'abandi cyangwa byibwe.

Kuri ubu hari gushakwa igisubizo cy'ibyo bibazo kuko hari igice cyari cyubatsweho inzu z'ubucuruzi cyatangiye gusenywa kugira ngo hubakwe gare igezweho ijyanye n'igihe kuko n'abarema iryo soko bagenda biyongera uko bukeye n'uko bwije.

Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine, yemeje aya makuru, avuga ko kuri ubu babanje kuvanaho inzu zari ahazajya gare kuko izubakwa mu byiciro kandi ko bakomeje kuganira n'abashoramari kugira ngo irimo yihutishwe.

Ati 'Gare izubakwa mu byiciro, Akarere kabanje kuvanaho inzu z'aho izajya, ba nyirazo bahabwa ingurane ikwiye, imodoka zikaba zivuye mu muhanda. Turi kuganira n'abikorera bashobora gushora imari bakayubaka neza no gushishikariza abacuruzi kugira ngo na bo bavugurure Umujyi wa Gakenke. Ntabwo Akarere ubwako kagiye kubaka gare none aha. Abashaka gushora imari ahubwo nibaze."

Ni igikorwa cyakiriwe neza n'abakunda kurema isoko rya Gakenke kuko abenshi wasangaga bahutazwa n'ibinyabiziga, abandi bakibwa ibyo bahashye ndetse no kuba hari ababyitiranyaga n'iby'abandi.

Benimana Aloys ni umwe muri bo. Yagize ati 'Ku munsi w'isoko wasangaga hano hacucitse abantu, ibyo baguze, imodoka zikandagira ibirenge by'abantu, amagare agonga bamwe. Wasangaga nta wakwifuza kuhaza isoko ryaremye. Iyi gare izatuma tujya dukora twisanzuye, abantu hari aho bagenewe gufatira imodoka.'

Musanabandi Enatha ugura ibiribwa akajya kubigurishiriza mu isoko ryo ku Mulindi wa Kanombe, yagize ati 'Buri gihe usanga natwaye umufuka urimo ibicuruzwa ntaguze, nanjye ibyo naguze byatwawe n'undi. Ntitwabura guhomba kuko niba naranguye imyumbati bakampakururira intoryi mba mpombye kuko si byo mba nashakiye isoko."

"Iyi gare izatubera igisubizo kuko ni hano mu Gakenke gusa twari dusigaye tuburira ibyo twaguze ariko ubu umuntu azajya aza yisanzuye abashe gukurikirana ibicuruzwa bye atabyigana n'ibinyabiziga n'ibisambo.'

Icyasaga na Gare ya Gakenke cyegeranye n'isoko, ku munsi hanyurwagamo n'imodoka zirenga 400 ziva i Rubavu n'i Musanze zerekeza i Kigali ndetse n'iziba ziva i Kigali zerekeza muri ibyo bice, hakiyongeraho izikorera ingendo muri ako Karere n'iz'abitemberera badashobora kuhanyura batagize icyo bahaha.

Gare ya Gakenke yari itegerejwe igihe kitari gito yatangiye kubakwa
Inyubako zacururizwagamo zatanyiye gusenywa kugira ngo aho zari ziri hagurirwe gare



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gakenke-gare-yari-itegerejwe-imyaka-itari-mike-yatangiye-kubakwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)