Gasabo: Ahahoze 'ghetto' hahinduwe ishuri ry'abana rikora nta byangombwa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu Mudugudu wa Kadobogo ni ho higanje ibigo by'amashuri y'incuke amwe usanga akorera mu nyubako zitabereye uburezi ndetse atari yahabwa ibyangombwa byo gutanga uburezi.

Hari rimwe muri aya mashuri rikorera mu nyubako zahoze zikodeshwa n'abantu batandukanye bakazibamo, nyuma ziza guhindurwa ikigo cy'amashuri ubu cyigamo abana 200.

Umuyobozi ushinzwe amasomo muri iri shuri, Manishimwe Eric yemereye Flash FM ko izi nyubako zabanje gukodeshwa abaturage bakazibamo ariko nyuma ziravugururwa, zihindurwa amashuri.

Ati 'Twaravuguruye wabibonye dushyiramo ibyumba by'amashuri ariko tubonye ibyangombwa twavugurura akaba amashuri. Hari agace kamwe kabagamo abantu n'ikindi cyari kibereye aho ngaho.'

Muri iri shuri ryigamo abana bo mu mashuri y'incuke n'abanza hari imiryango itatu y'ubwiherero gusa, bukoreshwa n'abana 200.

Manishimwe yemera ko ishuri ryabo ribura byinshi kuva ku nyubako kugeza no ku bikoresho, akiha amanota 50% agereranyije n'uko ryakabaye rimeze.

Ati 'Twakwiha nka 50% kuko wenda mu ishuri ibisabwa biba birimo, ariko 60% turabifite.'

Uyu muyobozi avuga ko bagorwa no kubona ibyangombwa byo kuvugurura amashuri.

Aha kandi higanje ibigo bitagira integanyanyigisho zifashishwa n'abarezi mu kumenya ibyo bigisha umunyeshuri, abatagira ibitabo bihagije ndetse henshi nta masomero bagira abana bashobora kwifashisha basoma cyangwa batira ibitabo kuko nabyo ubwabyo nta bihari.

Inzego zishinzwe uburezi ziherutse gutangaza ko hagiye gukorwa igenzura ku mashuri yose hakazasohoka urutonde rw'ayemerewe gukora n'atemerewe, ku buryo atujuje ibisabwa azafunga.

Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ibizamini n'ubugenzuzi bw'Amashuri, NESA gikora ubugenzuzi bw'amashuri harebwa ibisabwa birimo inyubako, abarimu, ibikoresho bikenewe ngo hatangwe ireme ry'uburezi n'ibindi aho batabisanze bagahabwa igihe cyo kubikosora byananirana bagafunga imiryango.

Kugeza ubu buri mwaka hasohoka urutonde rw'amashuri y'imyuga, tekinike n'ubumenyi ngiro yemerewe kwigisha amasomo runaka n'atayemerewe, hakagaragaramo n'atagira inyubako zo kwigishirizamo.

Hari ishuri ryo mu murenge wa Kinyinyi rikorera ahahoze 'ghetto' kandi ritaruzuza ibisabwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gasabo-ahahoze-ghetto-hahinduwe-ishuri-ry-abanza-rikora-nta-byangombwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)