Gatsibo: Abaturiye Pariki y'Akagera bahawe imbagukiragutabara yitezweho kubaruhura - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi mbangukiragutabara yahawe Ikigo nderabuzima cya Rwimbogo yishimiwe n'abaturage cyane cyane ababyeyi.

Ubusanzwe iki kigo nderabuzima gihana imbibi na Pariki y'Akagera cyakoreshaga imbangukiragutabara imwe yazengurukaga mu mirenge itatu irimo Kabarore, Gitoki na Rwimbogo.

Musaninka Joselyne utuye mu Mudugudu wa Kiyovu mu Kagari ka Nyamatete, yabwiye IGIHE ko ajya kubyara umwana afite umwaka ushize yageze ku kigo nderabuzima bahamagara imbangukiragutabara basanga ntihari, biba ngombwa ko yitegera imodoka.

Iyo modoka yamutwaye arenga ibihumbi 30 Frw kugira ngo imugeze ku bitaro bya Kiziguro aho yari agiye kubyarira.

Yashimiye Leta yabonye ko bari bababaye ikabaha imbangukiragutabara yabo bigengaho.

Ati ' Iyo umubyeyi yajyaga kubyara wenda ari bubagwe, byasabaga ko imbangukiragutabara ituruka ku bitaro bya Kiziguro ije kugufata rimwe na rimwe igasanga umeze nabi cyane cyangwa ukaba wabyarira mu nzira. Ubu rero iba iparitse ku kigo nderabuzima iyo babona ko ukeneye ubuvuzi bwisumbuyeho bahita bakugeza ku bitaro, turashimira Leta rwose.'

Nuwera Jennifer we yavuze ko iyi mbangukiragutabara bayishimiye cyane bitewe n'uko umuturage wagiraga ibibazo byo kurembera mu rugo hari abamuhekaga kugira ngo bamugeze kwa muganga.

Yavuze ko n'ababyeyi bafatwaga n'ibise cyangwa bakeneye kwitabwaho n'ibitaro ngo byabagoraga cyane.

Nzamwitakuze Marie Louise we yagize ati ' Iriya mbangukiragutabara twarayishimiye cyane cyane kuko izadufasha gukuraho impfu za hato na hato ku babyeyi babyara, izanadufasha ku kuba nta mubyeyi wabyara umwana ananiwe kuko ubu byashobokaga kuko wafatwaga n'ibise bakarindira guhamagara imodoka ku bitaro ariko ubu izajya iba iri hafi.Turashimira Leta yo yarebye kure ikayiduha.'

Umuyobozi w'Ikigo nderabuzima cya Rwimbogo, Rutagarama James, yavuze ko iyi mbangukiragutabara yaje ikenewe cyane bitewe nuko bari bafite imodoka imwe isaranganywa n'imirenge itatu ku buryo kuyibona byagoranaga.

Yagize ati 'Ubusanzwe twafatanyaga imbangukiragutabara mu bigo nderabuzima bitatu birimo Gitoki, Kabarore na Rwimbogo, ubu rero turashimira Leta yatekereje kuduha imbangukiragutabara yacu. Izadufasha mu kwihutisha serivisi cyane cyane ku muturage ushobora gufashwa n'ibitaro tutiriwe duhamagara ku bitaro, hari n'ababyeyi babaga bashaka kubyarira ku bitaro bikagorana kuko imodoka yatindaga kutugeraho.'

Ikigo nderabuzima cya Ndama giherereye mu Murenge wa Rwimbogo cyakira abaturage ibihumbi 49 ku mwaka, ku munsi bakira abaturage bari hagati 150 na 200 harimo ababa bakeneye kujya kuvurirwa ku bitaro bya Kiziguro ari nabo iyi modoka izajya itwara.

Akanyamuneza ni kose ku baganga n'abayobozi ba Rwimbogo bishimira iyi mbangukiragutabara
Iyi mbangukiragutabara yitezweho gufasha abatuye Rwimbogo kutagirira ibibazo mu nzira bajya kwivuza
Nuwera Jennifer yavuze ko hari benshi bagorwaga no kugera kwa muganga iyi mbangukiragutabara izajya ifasha
Musaninka avuga ko ajya kubyara yitegeye imodoka kuko yabonaga kurindira imbangukiragutabara bishobora kumuteza ibibazo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-abaturiye-pariki-y-akagera-bahawe-imbagukiragutabara-yitezweho

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)