Gen Maj Alex Kagame yahererekanyije ububasha na Gen Maj (Rtd) Frank Mugambage - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Gen Maj Kagame yahawe izi nshingano na Perezida Paul Kagame akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'ingabo z'u Rwanda, tariki ya 15 Ukwakira 2024.

Gen Kagame yari aherutse gusimburwa na Gen Maj Emmy Ruvusha, ku buyobozi bw'inzego z'umutekano ziri mu butumwa bw'amahoro bw'u Rwanda mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.

Ibiro by'ingabo z'u Rwanda byatangaje ko Gen Maj Kagame yashyikirijwe ububasha kuri uyu wa 21 Ukwakira 2024. Ni umuhango witabiriwe n'abofisiye bakorera mu mashami atandukanye y'Inkeragutabara.

Gen Maj Kagame ni umwe mu basirikare babohoye u Rwanda muri Nyakanga 1994, akaba yarabaye umuyobozi w'ingabo zirinda Umukuru w'Igihugu n'abandi bayobozi bakuru.

Yayoboye Diviziyo ya kabiri y'ingabo z'u Rwanda ikorera mu ntara y'Amajyaruguru, ayobobora iya gatatu ikorera mu Burengerazuba n'iya kane ikorera mu Majyepfo.

Gen Maj Alex Kagame (ibumoso) na Gen Maj (Rtd) Frank Mugambage
Abofisiye bakorera mu mashami atandukanye y'Inkeragutabara bitabiriye uyu muhango



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gen-maj-alex-kagame-wagizwe-umugaba-w-inkeragutabara-yashyikirijwe-ububasha

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)