Gen Mubarahk Muganga yashimye Aba-Ofisiye basoje amasomo i Nyakinama - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aya masomo ya kinyamwuga yasojwe ku wa Gatanu tariki 11 Ukwakira 2024, bari bayamazemo amezi atanu, yasojwe n'abasirikare 72, Abapolisi babiri n'Abacungagereza babiri b'u Rwanda.

Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yashimiye abahawe impamyabumenyi ku ntambwe bagezeho abasaba kugira uruhare rufatika mu guteza imbere igihugu.

Yagize ati "Turabashimira umuhate n'ubwitange mwagaragaje muri iyi minsi. Iyo uvuye muri iyi 'College', uba ufite ubumenyi bugomba gutuma ugira uruhare runini mu guhuza ibitekerezo by'aho Isi ya none igana no kugira uruhare mu iterambere rw'igihugu."

Yakomeje agira ati 'Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo, yakomeje gushimangira akamaro ko guhugura mu gutegura abantu, kurengera inyungu z'igihugu no gukemura ibibazo by'ingabo."

Bamwe mu barangije ayo masomo bahamije ko ubumenyi bahawe buzabafasha mu kunoza inshingano bazahabwa ndetse ko na bagenzi babo batayahawe bazabungukiraho byinshi kuko biteguye kubasangiza kuri ubwo bumenyi.

Mu muhango wo gusoza aya masomo, hatanzwe ibihembo ku bitwaye neza mu bice bitandukanye by'amasomo yitabiriwe n'abafite ipeti rya Captain na Major mu bayitabiriye bagize icyiciro cya 23.

Umunyeshuri muri rusange witwaye neza ni Capt Michael Nsengiyumva, naho Maj Vedaste Masabo yahawe igihembo cy'ubushakashatsi bwiza.

Uyu muhango kandi witabiriwe n'abajenerali n'abasirikare bakuru bo muri Ngabo z'u Rwanda, Polisi n'Abacungagereza ndetse na bamwe bo mu miryango y'abanyeshuri barangije amasomo yabo.

Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yasabye abasoje aya masomo kugira uruhare rufatika mu iterambere ry'igihugu
Abitabiriye icyiciro cya 23 cy'amasomo ya gisirikare, ni abafite ipeti kuva kuri captain kugera kuri major
Abahize abandi bashimiwe
Abofisiye 76 bo mu Ngabo z'u Rwanda nibo bahawe aya masomo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abofisiye-76-bo-mu-ngabo-z-u-rwanda-basoje-amasomo-basabwa-umusanzu-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)