Gicumbi: Abadepite bafatanyije n'abaturage kubaka ibiro by'akagari - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibikorwa byaranze uyu muganda birimo gutera ibiti bigera ku 5000 hagamijwe kubungabunga ibidukikije by'umwihariko banifatanyije n'abaturage gutangiza umushinga wo kubaka ibiro by'Akagari uzatwara agera kuri miliyoni 17 Frw.

Abitabiriye umuganda bashimye uruhare Abadepite bagize mu gusura imirenge itandukanye ya Gicumbi no kwifatanya nabo mu muganda wabereye mu Kagari Rukurura katari gafite ibyumba byo gukoreramo.

Rweneka James utuye mu murenge wa Kaniga yagize ati "Twashimye uko abayobozi bamanutse bagafatanya natwe mu muganda rusange wo gutangiza umushinga wo kubaka ibiro by' Akagari, twanishimiye ko baduhaye umwanya tugatanga ibibazo n'ibitekerezo byacu byerekanye imiyoborere myiza tugezeho kandi twizeye ko bazadukorera ubuvugizi."

Umuyobozi w'Akagari ka Rukurura, Niyonzima Jean Baptiste, aganira na IGIHE yagize ati "Maze imyaka ine n'igice nyobora Akagari ka Rukurura twakoreraga mu irerero ry'abana nyuma y'uko bari boherejwe mu marerero yo mungo. Twishimiye ko tugiye kwagura inyubako tuzajya dutangiramo serivisi zigenewe abaturage.'

Hon. Depite Ndangiza Fatuma wari uhagarariye itsinda ry'Abadepite basuye Akarere ka Gicumbi yashimye umurava abaturage berekanye mu muganda rusange wo kwiyubakira aho bazajya batanga ibyifuzo byabo mu gihe bakeneye guhura n'abayobozi b'inzego z'ibanze.

Ati" Twishimiye uburyo mwatwakiriye n'ubwuzu bwinshi kandi mukerekana ishyaka n'umurava mu bikorwa by'umuganda twakoranye, mwisanzuye mutwereka ibitekerezo, ibibazo n'ibyifuzo mufite. Natwe ntituzabatererana, tugomba kubigeza mu Nteko Ishinga Amategeko bikaganirwaho kuko nibyo natwe dushinzwe.'

Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yasobanuriye abaturage ko hateganijwe kubaka aho inzego z'ibanze zikorera gusa n'abaturage bakajya bagira uruhare mu bibakorerwa.

Ati 'Umwaka ushize twubatse utugari dutatu no muri uyu tuzubaka utundi dutatu. Harateganywa gusanwa utugari 15 ibi n'ibikorwa biba bijyana umuturage kw'isonga hagamijwe kujya muhabwa serivisi nziza, aho mwakorera inama n'abayobozi banyu, gusa namwe musabwa kujya mugira uruhare mu bibakorerwa tugafatanya mu iterambere.'

Ibiro by'Akagari ka Rukurura biteganijwe ko bizuzura bitwaye miliyoni 17 Frw harimo inkunga y'Akarere ingana na miliyoni 5 Frw, ndetse n'uruhare rw'inama njyanama y'Akagari n'Umurenge bafatanije n'imiganda y'abaturage bakazakora ibikorwa bingana na miliyoni 12 Frw.

Hon Depite Ndangiza Madina yashimye umurava w'abaturage mu kugira uruhare mu bibakorerwa
Habayeho umwanya wo gutanga ibitekerezo
Depite Emmauel Ndoriyobijya na Depite Madina Ndangiza bafatanije n'izindi nzego gutera ibiti
Abakozi batangiye imirimo yo kubaka Akagari ka Rukurura
Amashuri yakoreragamo ibiro by' Akagari hafi yaho niho basijije ikibanza cyo kubakamo
Abadepite bafashe umwanya wo kumva ibitekerezo n'ibibazo by'abaturage



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-abadepite-bifatanije-n-abaturage-kubaka-ibiro-by-akagari-byakoreraga-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)