Gicumbi: Ibigo nderabuzima byose byagejejwemo imashini za échographie - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byagarutsweho kuwa 17 Ukwakira 2024, aho basobanuriwe ko ikigamijwe ari ukwihutisha serivisi zihabwa ababyeyi batwite no kugabanya ingendo bakoraga bajya gupimisha abana ku bitaro bya Byumba.

Abayobozi b'ibigo nderabuzima n'ababyaza bakorera mu mirenge 21 ibarizwa i Gicumbi, bavuze ko bizafasha kugabanya ingendo ababyeyi bakoraga bajya gusuzumisha amakuru y'uko abana batwite baba bameze bakiri mu nda.

Nshimiyimana Patrick ukorera mu kigo nderabuzima cya Bushara yagize ati 'Mbere nta mashini zipima imibereho y'umwana uri mu nda twagiraga ariko twarazihawe. twahawe n'amahugurwa yiyongera mu mashuri twize. Bizatuma tujya tubikorera aho tubarizwa mu mirenge, bifashe ababyeyi kudakora ingendo.'

Uwishakiye Josiane, umubyaza ukorera ku kigo nderabuzima cya Bwisigye mu murenge wa Bwisigye, yavuze ko kureba uko umwana amerewe mu nda babikoraga hifashishijwe intoki kuko nta bikoresho bagiraga gusa hakaba ubwo batamenyaga neza uko umwana ameze bikaba ngombwa ko bamwohereza ku bitaro.

Ati 'Mbere twasuzumaga umwana uri mu nda tukabikora dukoresheje intoki, hari ubwo tutamenyaga niba umwana acuramye cyangwa yitambitse mu nda rimwe na rimwe tugakekeranya gusa nyuma yo kubona ibikoresho by'ikoranabuhanga tugahabwa n'amahugurwa, biragabanya umubare munini w'ababyeyi boherezwaga ku bitaro kuko hari abo tuzajya twisuzumira.'

Umuyobozi w'ibitaro bya Byumba D.r Ngabonziza Issa yavuze ko bigiye kugabanya ikiguzi n'umwanya byatwaraga ngo ababeyi bamenye uko abana babo bahagaze mu nda.

Ati 'Abakora ububyaza birabafasha gukurikirana ubuzima bw'umubyeyi utwite n'uko umwana ameze mu nda, bigabanye ikiguzi cy'amafaranga batangaga boherejwe hano ku bitaro bya Byumba, ni serivisi nziza twifuzaga guhereza abaturage bacu".

Abaganga bakorera mu bigo nderabuzima bavuga ko bizafasha kongera umubare w'ababyeyi bazaga gusuzumisha uko umwana amerewe mu nda kuko hari abatabikoraga kubera ikibazo cy'imbaraga nkeya zo gukora urugendo.

Aha abaganga basobanurirwaga uko échographie ikoreshwa
Abaganga 48 bakorera mu bigo nderabuzima byose bahuguwe uko bakoresha échographie
Abakorera mu bigo nderabuzima bahuguriwe ku bitaro bya Byumba



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-ibigo-nderabuzima-byose-byagejejwemo-imashini-za-echographie

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)