Gicumbi: Ibyishimo kuri Ayirwanda ufite ingurube yabyaye 22 icyarimwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni bwo bwa mbere Ayirwanda yari ateje intanga z'icyororo cya kijyambere, ni ukuvuga ku mpfizi zakuwe mu mahanga. Ingurube ze zavutse ku wa 10 Ukwakira 2024.

Yazikuye mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Kageyo ahari ikigo cy'ikitegererezo gitanga amahugurwa y'ubworozi bw'ingurube zigezweho zizwiho gutanga umusaruro mwinshi, azigezwaho hifashishijwe drones.

Kuvukisha ingurube 22 ni ibintu bidasanzwe bimenyerewe nk'uko aborozi babigize umwuga babivuga, aho bahamya ko guteza intanga ingurube z'icyororo ubusanzwe bitarenzanga ingurube ziri hagati ya 15-20.

Iyabyaye ingurube 22 ifite amabere 14, bikavugwa ko mu konka zizajya zisimburana, cyangwa zikagaburirwa hakoreshejwe ubundi buryo bw'imfashabere y'ibiryo bivanze birimo amata n'amagi byongera imbaraga mu kurera ingurube zikivuka.

Umwe mu batanga amahugurwa yo ku kuvugurura icyororo cy'ingurube witwa Ndayambaje Alex ati 'Kuba havutse ingurube 22 ni ibintu bidasanzwe. Ubundi ku rwego mpuzamahanga ingurube zigezweho zigira amagi 20 mu nda. Ibyo byagaragaje ko uburyo bwo guteza intanga buri kuzana iterambere mu Rwanda.

Mu kwimakaza ingurube zitanga umusaruro, ku ikubitiro hashyizweho ibigo birindwi mu gihugu cyose bikusanyirizwamo intanga zakomotse ku mpfizi zigezweho zakuwe i Burayi. Ubu bitanga doze z'intanga 1.120 ku cyumweru.

Ni impfizi zo mu moko atanu arimo ubwa Pietrain, Landrace, Camborough, Duroc, na Large White, aho zitanga intanga hifashishijwe uburyo butari ubwa karemano ngo ingurube yimye indi, ahubwo baziyikuramo bidasabye ko yimya.

Ni imfizi z'icyororo aho ingurube imwe yatewe izo ntanga ishobora kubyara abana bagera kuri 20 mu gihe izisanzwe kubona abageze ku munani byabaga ari intambara.

Ni gahunda yatanze umusaruro kuko imibare ya Minisiteri y'Ubuhinzi n'u Bworozi igaragaza ko kuva mu 2021, ingurube ibihumbi 158 zabayeho hifashishijwe ikoranabuhanga ryo gutera intanga bidakozwe n'isekurume ubwayo (Artificial Insemination).

Mu kugabanya igihe intanga zimara ngo zigere ku borozi, leta yafatanyije n'Ikigo gikora ubwikorezi bwo mu kirere hifashishijwe drones cya Zipline, kugira ngo zijye zijyana intanga ku mworozi uzikeneye ariko igiciro cy'urugendo leta ikacyiyishyurira.

Raporo y'Ikigo gishinzwe Iterambere ry'Ubuhinzi n'Ubworozi, RAB, igaragaza ko umusaruro ukomoka ku ngurube n'inkoko wazamutse aho mu 2019 wabarirwaga muri toni ibihumbi 19,9 zigera kuri toni ibihumbi 22.

Byagizwemo uruhare no kwimakaza izo ngurube z'icyororo kuko ingurube yitaweho igeza ku bilo 100 mu mezi atageze kuri atandatu, mu gihe ku zisanzwe kubona ibilo 100 ku mwaka biba byagoranye cyane.

Imfizi z'icyororo zitanga intanga kabiri mu cyumweru, aho imwe ishobora gutanga ½ cya litiro ku nshuro imwe zikavamo doze z'intanga zirenga 20 imwe ikavamo abo bana b'ingurube 20
Ingurube yakomotse kuri iyi mfizi ishobora kugira ibilo 100 mu mezi atandatu gusa
Ingurube yatewe intanga yakomotse kuri iyo mfizi ishobora kubyara abana bagera kuri 22



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-akanyamuneza-ni-kose-nyuma-y-uko-ingurube-ye-ibyaye-22-inshuro-imwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)