Gicumbi: Umusore w'imyaka 33 aravugwaho gufata nyina ku ngufu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abaturage bavuga ko byabaye tariki 20 Ukwakira 2024, bibera mu mudugudu wa Ntaremba, Akagari ka Nyagahinga mu murenge wa Rwamiko.

Bavuze ko ahagana saa yine z'ijoro aribwo bumvise nyina w'uwo musore atabaza, inzego z'ibanze zirahagera, zijyana uwo musore.

Umuyobozi w'umurenge wa Rwamiko Jolie Beatrice yabwiye IGIHE ati ' Amakuru yo kuba akora amahano yo kuryamana na nyina natwe twayumvishe mu baturage gusa ntabwo aritwe tubyemeza kuko hari izindi nzego zibishinzwe, haracyari gukorwa iperereza".

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru, SP Mwiseneza Bosco yavuze ko uwo musore yatawe muri yombi nyuma yo guteza umutekano mucye mu baturage bagahurura nijoro.

Yavuze ko hagikorwa iperereza kugira ngo hamenyekane niba hari ibindi byaha yaba yarakoze.

Uwafashwe yafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Bukure mu gihe iperereza rigikomeje.

Umukecuru bivugwa ko yahohotewe afite imyaka 55. Yari asanzwe abana n'umuhungu we mu nzu.

Icyaha umusore akekwaho cyakorewe mu murenge wa Rwamiko mu karere ka Gicumbi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-umusore-w-imyaka-33-aravugwaho-gufata-nyina-ku-ngufu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)