Akarere ka Gisagara kamaze igihe kubaka imiyoboro y'amazi mu mirenge itandukanye ariko kugeramo kw'amazi byakomeje kuba agatereranzamba.
Iki kibazo cy'ibura ry'amazi mu miyoboro muri Gisagara, kigaragara cyane mu mirenge ya Nyanza, Kigembe na Kansi, aho bamwe mu baganiriye na IGIHE bavuze ko barambiwe guturana n'amatiyo ndetse n'amarobine atageramo amazi.
Umwe muri bo utuye mu Murenge wa Nyanza, akanakorera mu Murenge wa Kigembe, yavuze ko babazwa no kubona imiyoboro y'amazi n'ibigega by'amazi byarumye.
Ati 'Umurenge wa Nyanza ntuyemo rwose hose nta mazi ahagera kandi amatiyo n'ibigega bikoze, ndetse na Kigembe nkoreramo ni uko kuko mu tugari dutandatu amazi agera muri tubiri twa Rusagara n'Impinga gusa.''
Yakomeje agira ati 'Bahora batubwira ko amazi yagombaga kuva i Nyaruguru ariko bikaba byaranze, gusa twe dukeka ko batubeshye. Umuyoboro wacu ugiye kurinda usaza tutavomye.'
Mugenzi we wo mu Murenge wa Kansi, mu Kagari ka Sabusaro,Umudugudu wa Gikore, na we yabwiye IGIHE ko robine baturiye imaze hafi umwaka ihubatse ariko amazi yayo yaje icyumweru kimwe gusa.
Ati 'Aya mazi yaje nk'icyumweru kimwe ntiyongera kugaruka kandi twari twabyishimiye ko twabonye amazi hafi, bamwe twarimo duteganya kuba twayashyira no mu rugo, ariko byaduciye intege.''
Uyu muturage yakomeje avuga ko icyo bashingiraho bakeka ko bababeshya ari uko iyo hari uruzinduko rw'abayobozi bakuru bari busure ibyo bice, babona amazi aje, bataha agahita akama.
Ati 'Ikidutangaza ni uko iyo hari nk'uruzinduko rw'abayobozi bakuru, nk'abadepite bari buze ino aha, barinyagambura amazi akageramo. Umunsi umwe, abashyitsi bahashingura ikirenge nayo agahita agenda.''
Bakomeza bavuga ko ubu bakeneye kubona amazi aza bihoraho maze bakaruhuka ingendo zo kuvoma kure, bakabasha gukora isuku.
Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara Rutaburingoga Jérôme, yavuze ko iki kibazo bakizi kandi kiri gushakirwa ibisubizo birambye.
Yavuze ko iyi soko y'amazi yakomokaga muri Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru, ifite intego yo guha amazi abo mu mirenge ya Nyanza, Kigembe, Mugombwa, Kansi na Mukindo yo mu Karere ka Gisagara, ariko yaje kugira ikibazo ntiyagera i Gisagara kubera uburebure bw'uwo muyoboro.
Yakomeje avuga ko ubu isoko ya Nyabimata yatangiye gusanwa, ikazabasha kugira amazi make itanga.
Hari no gutekerezwa kubaka uruganda rw'amazi ku mugezi wa Migina uri hagati y'imirenge ya Kansi na Kigembe.
Yavuze ko hari n'ikindi gisubizo kirambye bategereje cy'uruganda ruzubakwa na WASAC ku mugezi w'Akanyaru muri Nyaruguru, ahobiteganyijwe ko ruzatanga metero kibe ibihumbi 72 ku munsi.
Kugeza ubu mu Karere ka Gisagara hari amasoko mato atanga metero kibe 240 z'amazi ku munsi, mu gihe akenewe byibura kugeza ubu ari metero kibe 350 ku munsi.
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-barambiwe-guturana-n-amatiyo-atagira-amazi