'Sinatinyuka guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi '. -Charles Onana yashenguye imitima y'interahamwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tariki 07 Ukwakira 2024, ubwo hatangiraga urubanza aregwamo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, Charles Onana yabuze aho apfunda imitwe ubwo umucamanza yari amubajije aho ahera avuga ko mu Rwanda habaye 'ubwicanyi hagati y'amoko budakwiye kwitwa ' jenoside', maze mu mvugo yatunguye benshi, Onana ati:'Sinatinyuka guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko hari ibimenyetso bidashidikanywaho byerekana ko yababye'.

Interahamwe zisanzwe zimusunika mu bikorwa bye byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi zakubiswe n'inkuba, kuko uko kwivuguruza kubaye intsinzi ya mbere y'abarega Charles Onana.

Iyi ni gasopo kandi ku basanzwe bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ukaba n'umutego ushyizwe mu mu manza zose zizaburanishwa mu gihe kiri imbere, ku byaha byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iyi mvugo ya Charles Onana ihabanye n'ibyo yanditse mu bitabo bye binyuranye, cyane cyane icyo yasohoye mu mwaka wa 2019, ari nacyo gikubiyemo byinshi mu bimenyrtso by' ibirego akurikaranyweho.

Muri icyo gitabo' La vérité sur l'Opération Turquoise: Quand les archives parlent', Charles Onana avuga ko' ari ikinyoma kugereranya ubwicanyi bwabaye mu Rwanda na Jenoside nk'iyakorewe Abayahudi', ko ndetse ' byaba ari ubushukanyi kuvuga ko Abahutu bateguye umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi '.

Kuvuguruza ibyo yiyandikiye no gukoza isoni interahamwe zamupakiyemo ibinyoma akwiza, byaje gushimangirwa n'umutangabuhamya Onana ubwe yishyiriye ku rutonde rw'abamushinjura, wahaye urukiko ibimenyetso byerekana ko Jenoside yakozwe Abatutsi yateguwe ndetse ikanashyirwa mu bikorwa.

Uwo mutangabuhamya 'ushinjura', ni uwiyise 'Simugomwa', ariko biza gutahurwa ko amazina ye nyakuri ari' Sixbert Musangamfura', ukomoka mu yahoze ari Perefegitura ya Gikongoro.

Impamvu yo kugoreka umwirondoro we ntiyahishuwe, gusa Musangamfura ntiyari kubasha kujijisha abakurikiranye ubuhamya bwe, kuko asanzwe azwi mu ngirwashyaka' Ishakwe' ry'ibigarasha byahagurukiye kugoreka amateka y'uRwanda no gutagatifuza abajenosoderi.

Musangamfura Sixbert kandi byari kumugora guhakana itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko mu nyandiko zitabarika yasohoye mu kinyamakuru cye' Isibo' yagaragaje kenshi imyiteguro ya Leta ya Habyarimana mu gitsemba inyoko Tutsi.

Imboni yacu ikurikiranira hafi urwo rubanza, iravuga ko kwinyuramo kwa Charles Onana n'umutangabuhamya we Musangamfura, byaciye intege cyane imbaga y'interahamwe, ibigarasha n'inkundarubyino z'Abakongomani, ku buryo umubare w'abazindukaga bashagaye Onana mu rukiko, ugenda ugabanuka uko iminsi y'urubanza yicuma.

Kubera ibibazo abatangabuhamya bahatwa, ntibizatungurana ko hari n'abandi bazisanga bashinja Charles Onana kandi bibwiraga ko baje kumushinjura.

Muri abo harimo abajenosideri bahamwe n'ibyaha. Abo bantu rero batashoboye kwiburanira ubwabo ngo bagirwe abere, hategerejwe kureba uko ubuhamya bwabo buzahabwa agaciro, maze umufatanyabikorwa wabo, Charles Onana akaba umutagatifu.

Imiburanishirize y'uru rubanza izapfundikirwa kuri uyu wa gatanu, tariki 11 Ukwakira 2024.

The post 'Sinatinyuka guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi '. -Charles Onana yashenguye imitima y'interahamwe appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/sinatinyuka-guhakana-jenoside-yakorewe-abatutsi-charles-onana-yashenguye-imitima-yinterahamwe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=sinatinyuka-guhakana-jenoside-yakorewe-abatutsi-charles-onana-yashenguye-imitima-yinterahamwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)