Gutsinda urugamba rwo kwibohora bisaba kwima amatwi ba mpatsibihugu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Gutera umugongo amabwiriza y'urucantege akunze gutangwa na ba mpatsibihuguyu, ni umwanzuro wagiye ufatwa n'impirimbanyi nyinshi mu mateka, kandi uzifasha gutsinda intambara y'impinduramatwara.

Ubundi intambara zo kwibihora ukoresheje intwaro, kenshi siyo aba ari amahitamo ya mbere, kuko zibanzirizwa no guteza ubwega, abahohoterwa basaba ko ikibazo cyabo cyumvikana, kikabonerwa umuti nta maraso amenetse. Uko gutakamba iyo kwimwe agaciro rero, ababoshye bisanga nta yandi mahitamo, bakayoboka inzira ya' nzapfa nzakira simbizi', urugamba rukarema!

Iyo rumaze kwambikana rero, usanga aribwo ba mpatsibihugu bagatangira gukanga no guha gasopo abafashe intwaro ngo birwaneho. Abo ' bapolisi b'isi'baba banga ko ibintu byajya ko ibintu byahinduka atari bo babigennye, ariko cyane cyane batinya ko abagaragu babo batakaza ubutegetsi, inyungu bari barinze zigahungabana.

Reka dufate urugero ku Rwanda. Mbere y'uko FPR-Inkotanyi itangira intambara yo kubohora igihugu, ntako impunzi z'Abanyarwanda zitagize ngo zihabwe uburenganzira bwo kugaruka mu gihugu cyazo, ariko amahanga avunira ibiti mu matwi. Nyamara isasu rya mbere rya FPR ryapfuye kuvuga, abo mu burengerazuba bw'isi bavuza induru ngo ' abanyamahanga' bateye uRwanda. Iyo FPR ikangwa n'iryo terabwoba ikareka urugamba rwo kwibohora, n'ubu izo mpunzi ziba zikizerera mu mahanga atazishaka, Abanyarwanda b'imbere mu gihugu nabo bakiri ku ngoyi y'ingoma-ngome ya Habyarimana cyangwa abandi nkawe.

Iyo umugaba mukuru wa RPA yumvira gasopo yari ahawe yo kudahirahira ngo afate Butare, n'ubu muri ako gace Interahamwe ziba zikivuga rikijyana, kuko nta na rimwe ibyo bihangange byari kuzabwira Kagame 'ngo noneho genda ufate Butare'.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, abajenosideri bakoze ku ntwaro zabo bahungira muri Zayire y'icyo gihe. Bagezeyo bakomeje imyiteguro, ndetse amahanga akomeza kubaha ibikenewe ngo bagaruke ku butegetsi mu Rwanda. Reka dutekerereze rero nk'iyo uRwanda rutinya igitutu cy'umuryango mpuzamahanga, ntirujye gusenya inkambi z'abo bajenosideri, maze twibaze uko ubu umutekano wari kuba wifashe muri iki gihugu.

birasa neza n'ibibera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, aho bamwe mu bakongomani bari ku rugamba rwo guharanira uburenganzira bwabo. Iyo bamwe botsa igitutu M23 ngo nive mu birindiro yafashe, birengagiza ibihumbi amagana by' Abakongomani bavuga Ikinyarwanda, bamaze imyaka mu nkambi z'impunzi, nyuma yo kumeneshwa mu byabo n'abajenosideri ba FDLR, babifashijwemo na Leta ya Kongo.

Niba ayo mahanga ntacyo yafashije aba Bakongomani ngo bave mu kaga k'ubuhunzi bamazemo imyaka, kuki nibura batabaha agahenge ngo birwaneho, ahubwo ugasanga Abanyamerika baravuza induru nk'aho ari Texas cyangwa Chicago yatewe, Abafaransa bagasizora uboshye ari Paris cyangwa Monaco M23 yagabyeho ibitero?

Iyi myitwarire y'abo mu burengerazuba bw'isi, uretse kubungabunga inyungu zabo zirinzwe n'inkomamashyi Tshisekedi, ni na bwa bwibone n'irondaruhu, byo kumva ko Umunyafrika adafite ubushobozi n' uburenganzira bwo kwifatira ibyemezo biberanye n'ubuzima yifuza. Muri make ubukoloni ntaho bwagiye!

Abategetsi b'Amerika, Ubufaransa, Ububiligi, Ubwongereza, n'abandi basohora buri munsi amatangazo ahungeta M23, bumva ari bo bagomba kugena imibereho y'Abakongomani, kuko ubwabo badafite ubushobozi bwo kwitekerereza. Ng'uko uko bategeka 'ihagarikwa ry'imirwano', rigomba kubahirizwa gusa na M23, ikaba igomba gutega umusaya Tshisekedi agakubita urushyi aho ashakiye!

Icyiza ariko, M23 yamaze gusobanukirwa ko mpatsibihugu ashoborwa no kumwima amatwi, wowe ugakora ibyo wemeranywaho n'umutimanama wawe. Ubu M23 ntigitega agatwe ngo Tshisekedi ahondeho, ahubwo iyo ayishotoye, ahubwo irushaho kwagura ibirindiro. Gen. Makenga na Corneille Nangaa bamaze kumva ko induru n'amatangazo yamagana bitabuza inka gushoka.

Tugarutse ku Rwanda, Perezida Kagame buri gihe asobanura ko ntawe azamenyesha cyangwa ngo amusabe uruhushya, igihe cyose bizaba ngombwa ko uRwanda rurengera ubusugire bwarwo. Nk'uko basanzwe hari ababyumvikanisha uko bashaka, ariko ntibikoma mu nkokora ingamba z'uRwanda zo kwirindira umutekano. Nimutekereze aho FDLR n'abandi bagome bari kuba batugeze, iyo uRwanda rubanza gutakamba no gusaba kugirirwa impuhwe.

Kumvikana no kujya inama uRwanda rubishyira imbere, ari nayo mpamvu urusanga makoraniro n'imiryango myinshi y'ubufatanye. Kubaha ariko ntibikuraho ubwirinzi, rutitaye ku mabwiriza nk'ayo mu gihe cy'abakoloni.

Kwanga gupfukama, ahubwo ugakora ibiri mu nyungu zawe kandi ntawe uhutaje, nibyo bizatsinda politiki ya 'humiriza kuyobore' ituganisha mu manga. Niko kwiha agaciro umuturage w'Afrika akeneye, bizamurinda ingorane ba rusahuriramunduru bamwifuriza.

The post Gutsinda urugamba rwo kwibohora bisaba kwima amatwi ba mpatsibihugu appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/gutsinda-urugamba-rwo-kwibohora-bisaba-kwima-amatwi-ba-mpatsibihugu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=gutsinda-urugamba-rwo-kwibohora-bisaba-kwima-amatwi-ba-mpatsibihugu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)