Hagaragajwe ibikibangamiye ubumwe n'ubudaheranwa mu baturage ba Kayonza - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi babigaragaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Ukwakira 2024 ubwo habaga inama ngarukamwaka y'Ihuriro ry'Ubumwe n'Ubudaheranwa. Iyi nama yahurije hamwe abahoze mu nzego z'ubuyobozi mu Karere ka Kayonza n'abayobora ubu, abanyamuryango ba Unity Club n'abandi bayobozi batandukanye.

Barebeye hamwe ibyafasha mu kongera ubumwe n'ubudaheranwa mu banyarwanda.

Munyeragwe Jean Claude umwe mu bagize komite ya Ibuka mu Karere ka Kayonza, yavuze ko hari abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bakibangamiwe nuko abagabo babiri bahoze bayobora Komine Kabarondo aribo Tito Barahira na Octavien Ngenzi imitungo yabo itigeze ifatirwa ngo havemo ubwishyu bw'ibyabo bangije muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati ' Abaregeye indishyi ntabwo bazihawe imitungo y'abo bantu iracyafitwe n'imiryango yabo ndetse dufite n'impungenge ko bamwe bayiyandikishijeho bagahinduza kugira ngo bayobye uburari. Uburyo rero bibangamiye ubumwe n'ubudaheranwa, urumva niba hari umwana biciye ababyeyi, bakamutwarira imitungo ubu akaba abayeho nabi n'imitungo ye yakishyuwe ikaba itari yafatirwa urumva biracyari intambamyi twifuza ko yafatirwa.'

Isirabahenda Deny we yavuze ko ibikibangamiye ubumwe n'ubudaheranwa harimo ikibazo cy'irangizamanza z'inkiko Gacaca cyane cyane ku birebana n'indishyi aho ahenshi bitashyizwe mu bikorwa neza.

Ati ' Kuba umuntu muturanye yarangije ibyawe, akabigabiza n'abandi we ibye akaba abifite noneho igikomeye yaranategetswe n'ubutabera ko azaguha ibyawe yangije ariko ntabikore. Twese turabizi ko ikintu cya mbere ari ukugira imibereho myiza, urumva rero iyo bidakozwe ni imbogamizi y'ubumwe n'ubudaheranwa hari nubwo dutekereza ko harimo uburangare bw'inzego.'

Imibiri y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ya Midiho itari yaboneka

Munyeragwe yavuze ko abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi hari abagifite intimba y'uko batari babona imibiri y'ababo ngo bayishyingure mu cyubahiro.

Yatanze urugero rw'imibiri iri hagati ya 300 na 400 y'abatutsi biciwe Midiho kuri ubu itari yaboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro, avuga ko ari ikibazo kikibangamiye ubumwe n'ubudaheranwa.

Edda Mukabagwiza wari waje ahagarariye Unity Club, yavuze ko igisubizo ku bibangamiye ubumwe n'ubudaheranwa cyane cyane nko ku mibiri itari yaboneka, gifitwe n'abanya Kayonza aho ari ugukomeza ubukangurambaga abantu bakamenya ko gutanga amakuru nta muntu ubizira ahubwo biba ari ukuruhura mugenzi wawe.

Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko bagiye kureba uburyo bakoresha mu kwigisha abaturage kuvugisha ukuri cyane cyane ahakiri imibiri itari yaboneka kuko ngo bikemura ikibazo ku biciwe no ku bantu bafite amakuru.

Ku kijyanye n'imitungo ya Ngenzi Octavien na Barahira ho yavuze ko iyi dosiye bari kuyikurikirana bafatanyije na Minubumwe na RIB avuga ko bakomeza gukorana n'izindi nzego kugira ngo iki kibazo gikemukwe neza.

Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko ikibazo cy'imitungo ya Octavien Ngenzi na Tito Barahira bari kugikurikirana bafatanyije n'izindi nzego
Hatanzwe ibiganiro bigaruka ku ubumwe n'ubudaheranwa
Edda Mukabagwiza wari uhagarariye Unity Club, yasabye abatuye Kayonza gutanga amakuru y'ahari imibiri itari yashyingurwa nka bimwe mu buryo bwafasha benshi kuruhuka



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hagaragajwe-ibikibangamiye-ubumwe-n-ubudaheranwa-mu-baturage-ba-kayonza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)