Hagaragajwe uruhare rwa siporo n'imirire mu guhashya indwara zitandura mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imibare yashyizwe hanze n'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare, igaragaza ko ko bantu bapfiriye mu bitaro n'ibigo nderabuzima mu 2023, abagera kuri 46% bazira izitandura.

Ibi bigaragaza ubukana bw'izo ndwara zirimo umuvuduko ukabije w'amaraso, diabète ndetse na kanseri.

Dr Rukundo Arthur yagaragaje ko ari imibare iri hejuru kandi ishobora gukomeza kwiyongera mu gihe haba hadafashwe ingamba zikomeye.
Zimwe muri izo ngamba ni ugukora siporo ndetse no gufata indyo nziza zifasha umubiri guhangana n'indwara.

Ati 'Siporo ni nziza, urugaga rw'abaganga ku isi yose rugaragaza ko abantu bakwiriye gukora siporo buri munsi, nibura hagati y'iminota 40 n'isaha.'

Nubwo gukora siporo kuri bamwe bigorana ndetse bigasaba umwanya badafite, Mega Global Market iherutse kuzana imashini zigendanwa zifashishwa mu gukora siporo, ku buryo bizeye ko zibashije kugera kuri benshi byafasha.

Ati 'Ni imashini umuntu ashobora guhagararaho agakora siporo ayihagazeho, ikaba ituma mu mubiri amaraso atembera neza ndetse abantu bafite ibinure byinshi bigatuma bigabanyuka.'

Dr Rukundo kandi yagaragaje ko indwara zitandura zishobora no kwirindwa binyuze mu biribwa abantu barya, icya mbere akaba ari ukumenya ibiribwa biberanye n'umubiri wabo.

Hari kandi n'ubundi buryo bufasha umubiri kwirinda indwara zitandura, aho umuntu ashobora kwifashisha inyongeramirire.

Nibura ku Isi hose, buri mwaka abarenga miliyoni 41 bapfa buri mwaka bazize indwara zitandura.

Uretse gukora siporo no kurya indyo nziza, ubundi buryo bwo kwirinda indwara zitandura ni ukureka itabi n'inzoga.

Dr Rukundo Arthur yagaragaje ko siporo n'imirire myiza bishobora kugabanya ibyago byo kurwara indwara zitandura
Zimwe mu mashini ziherutse kuza mu Rwanda zifasha abantu gukora siporo bari mu rugo cyangwa ku kazi
Izi ni zimwe mu mashini zifashishwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hagaragajwe-uruhare-rwa-siporo-n-imirire-mu-guhashya-indwara-zitandura-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)